AmakuruUtuntu Nutundi

Kigali: Hari abakobwa benshi bagumirwa aribo babyiteye-bigenda bite?

Akenshi bijya bishoboka ko umukobwa mwiza, wize, ukora cyangwa ukomoka mu muryango muzima n’ibindi usanga afite imyaka ibarirwa muri 30 na 40 nta mugabo, rimwe na rimwe nta n’umusore bafitanye gahunda yo kurushinga.

Iyo bigeze aha ni bwo abantu batangira kujujura uko bamubonye atambuka bavuga ko yagumiwe.

Biragoye kwemeza imyaka runaka umukobwa ageza agahita ashyirwa mu cyiciro cy’abagumiwe kuko buri muntu abiha inyito bitewe n’imyumvire ye.

Muri imwe mu miryango Nyarwanda, iyo umukobwa arangije kaminuza, usanga bamubaza bati ko nta muntu utwereka? Abandi bati fiyanse ari hehe? N’ibindi bibazo bisa n’ibyo biganisha ku ngingo y’ubukwe.

Nyamara ariko igisekeje ni uko hari igihe bishobora guturuka ku babyeyi babaza ibibazo bangiranye umwana wabo iminsi yose yo kubaho kwe, baramuhaye amabwiriza y’uko badashaka na rimwe kuzamubonana n’abasore, ko abasore ari abantu babi, ko bazamwangiriza ubuzima, ko bamubeshya, n’ibindi byinshi kabone n’iyo yaba ari umukobwa mukuru.

Uku gufungirana umwana cyane no kumwangisha abasore ni kimwe mu bishyirwa mu majwi ko byaba intandaro yo kugumirwa ku mukobwa. Gusa abenshi bemeza ko nta myaka izwi ihari ishinja umukobwa kugumirwa.

Nyuma yo kubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abantu batandukanye, abenshi bemeza ko abakobwa bagumirwa akenshi ari bo ubwabo baba babigizemo uruhare.

Dore bimwe mu bitekerezo byatanzwe mu biganiro umunyamakuru yagiranye n’abantu batanukanye bishimangira uruhare rw’abakobwa mu kugumirwa kwabo (abenshi amazina yabo yarhinduwe):

Uaayo: “Iyo biyemeye bishobora kubaviramo kugumirwa”;

Umugisha: “Kwishyiramo ishusho y’umusore bazabana (akenshi usanga itanabaho) hanyuma agakomeza ategereje, amaso nayo agahera mu kirere nyine kuko aba ategereje ‘un type parfait’ (umuziranenge) kandi mu by’ukuri ntawubaho.”

Silas : “Akenshi biterwa n’uko umukobwa yiyumva. Hari igihe umukobwa yumva ko ari mwiza cyane maze akiha kujya apinga abatypes (basore baza kumutereta) kandi wenda abo apinga ari bo bari ku rwego rwe ngo ategereje ama ‘bon gars’ (abasore b’agatangaza), bikarangira asanze yaripashije muremure (yaribeshye), agahita aririmba urwo abonye!”

Monique: “Akenshi biterwa no gushaka ibikurenze, kutishimira uwo uriwe bigatuma wanga abo muri mu cyiciro kimwe utegereje abandi nabo batagushaka”.

Grolia: “Njye nzi ko akenshi abakobwa bafite amafaranga menshi ari bo bakunda kubura abagabo”.

Nteziyaremye: “Ku kigereranyo cya 100% ariko wenda ntakabije 80%; abakobwa bagiramo uruhare mu kugumirwa kwabo kuko babenga cyane bategereje wa wundi uzaza hari uko ameze, afite Carina cyangwa Prado (ubwoko bw’imodoka); bikazarangira atababonye ahubwo yemera babandi baciriritse”.

Munezero yagize ati: “Ariko se umukobwa arakundwa, ntakunde? Uyu muco ni uwa kera ku mwaduko w’abazungu ngo bagendaga mu kirago mpaka mu cyumba! Abakobwa ni imbuto y’urukundo kandi akubwiye ko agukunda, si ukwica umuco ahubwo ni ukuwukomeza kuko umuco urangwa no kurukomeza… Gukunda si umwihariko ni impano twahawe twese.”

Mu biganiro bitandukanye umunyamakuru yaganiriye n’abantu bakuze bafite ubunararibonye, bagaragaza ko hari igihe abakobwa banagumirwa kubera ko bagiye babeshywa kenshi bagera aho bagacika intege zo gukomeza kuvugana n’abandi kuko babishisha ko na bo ari indyarya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger