Amakuru ashushye

Kigali: Harerekanwa Filime yakinwemo Paul Kagame ku nsakazamashusho za rutura

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 Mata 2018 I Kigali harerekanwa Filime yakinwemo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame hifashishijwe insakazamashusho za rutura.

Iyi ni Filime yiswe ‘Rwanda The Royal Tour’ yamuritswe ku mugaragaro muri Amerika i Chicago ndetse uyu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame.

Nkuko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere [RDB] kibitangaza , kuri uyu wa Gatandatu kuva isaa moya z’umugoroba kugeza isaa mbiri n’igice, iyi filime irerekanirwa muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali aho abantu bari buyirebere ku nsakazamashusho za rutura.

Kwinjira  ahari bwerekanirwe iyi filime ni ubuntu ku bantu bose, gusa bisaba kuba wariyandikishije. Kugeza ubu ariko amakuru Teradignews.rw yabashije kubona aturutse muri  Kigali Cultural Village avuga ko kwiyandikisha byarangiye. Abantu biyandikishije basabwe kuza kuhagerera igihe ndetse bikaba biteganyijwe ko abarakererwa bashobora kutinjira ngo bihere ijisho.

‘Rwanda The Royal Tour’ ni filime mbarankuru ivuga ku byiza  by’u Rwanda birimo amapariki, inyubako, ibikorwa by’umuco ndetse n’ahandi hantu hakurura ba mukerarugendo mu Rwanda. Ni filime imara iminota 60 yafashwe muri Nzeli 2017.

Muri iyi filime Rwanda The Royal tour Perezida Paul Kagame agaragara ahantu hatandukanye nyaburanga mu Rwanda nko muri Parike ya Nyungwe, mu Birunga, mu Kiyaga cya Kivu, muri Parike y’Akagera ndetse n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n’umunyamakuru Peter Greenberg.

Uyu Peter Greenberg ni we wakoreye iyi filime mu Rwanda, ni umuhanga cyane mu gukorana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi.

Iyi Filime iraba igiye kwerekanwa ubwa Gatatu kuko ubwa mbere yerekanwe mu mujyi wa Chicago ubwo yamurikwaga ku mugaragaro ubwa kabiri yerekanwe kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatanu none ubwa gatatu irerekanwa uyu munsi muri Camp Kigali.

Iyi Filime iraza kwerekanwa muri Camp Kigali
Kwiyandikisha byararangiye
Perezida Kagame aragaragara muri iyi filime atembera ahantu henshi mu gihugu

Paul Kagame agaragara muri iyi filime atembera mu kiyaga cya Kivu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger