Amakuru

Kigali: Guhera ku myaka 18 kuzamura bagiye gutangira gukingirwa Covid-19 menya ibisabwa!

Guhera ku wa mbere tariki ya 23 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali haratangira gahunda yo guha urukindo rwa COVID-19 abaturarwanda bose bafite imyaka 18 kuzamura batarakingirwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kigira kiti “COVID-19 imaze kudutwara abantu benshi ariko Leta yazaniye abaturarwanda inkingo kugira ngo basubire mu buzima busanzwe. Guhera ku wa mbere tariki 23.08.2021, i Kigali hazatangira gahunda yo gukingira abantu bafite guhera ku myaka 18.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana arahamagarira abantu kwitabira iyi gahunda by’umwihariko agasaba abagifite imyumvire yo kubicyerensa, kuyihindura.

Baturage b’Umujyi wa #Kigali , turabamenyesha ko guhera tariki ya 23.08.2021, mu Mirenge yose y’Umujyi wa #Kigali hazatangira gutangwa urukingo ku bantu bose bafite imyaka 18 kuzamura, nta kindi gisabwa uretse kwitwaza indangamuntu
#InkingoNiUbuzima

https://t.co/lEQojlBZ58

Yagize ati “Kudafata urukingo kandi uri mu cyiciro cy’abarugenewe ni ukwiyima amahirwe. Kurufata nta kibazo kirimo, ahubwo ni ukwirinda.”

Igikorwa cyo gutanga urukingo rwa COVID-19 cyatangiriye ku bafite amahirwe menshi yo kwandura iki cyorezo barimo abasanzwe bari mu rugamba rwo kukirwanya ndetse n’abageze mu zabukuru kimwe n’abafite indwara za karande.

U Rwanda kandi rufite intego ko umwaka utahaza wazarangira nibura hamaze gukingirwa 60% by’abaturarwanda nk’umubare wifuzwa gukingirwa.

Gusa nanone hari intego ko uyu mwaka wa 2021 wazarangira hamaze gukingirwa nibura 30% by’uriya mubare wifuzwa kandi ko hari icyizere ko iyi ntego izagerwaho.

Muri iki cyumweru turi gusoza, u Rwanda rwakiriye inkunga ya doze ibihumbi 700 by’inkingo za COVID-19 zirimo ibihumbi 500 zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’ibihumbi 200 zatanzwe n’u Bushinwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger