AmakuruUbukungu

Kigali City : Abanyamugi bagiye kubona amagare yo kwifashisha mu ngendo zoroheje

Mu byumweru bibiri biri imbere Abatuye mu Mujyi wa Kigali baratangira kubona amagare bazajya bifashisha mu gihe bakeneye kugira aho berekeza mu bice bitandukanye bigize Kigali .

Aya magare adasanzwe ariho akuma ka GPS kazajya gatuma ashobora gukurikiranwa aho ari hose.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko natangira gukoreshwa hazabaho amezi atatu yo kuyakoresha nta kiguzi kuri buri muntu.

Gusa nyuma yayo mezi aya magare azajya yishyurwa uhereye ku mafaranga 100 kuzamura bitewe n’urugendo umuntu azaba yifuza gukora muri Kigali.

Ubuyobozi kandi buvuga ko bitari ngombwa ko aho warikuye urihasubiza kuko mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hari kurangira imirimo yo kubaka aho azajya aparikwa.

Nko mu karere ka Nyarugenge hari ahantu 11, muri Gasabo hakaba hamaze kubakwa ahantu habiri (2) bityo uwarifashe akazajya ariparika mu gace ako ari ko kose yagiyemo muri Kigali.

Ibi bije mugihe abatuye Kigali bari bamaze iminsi bavuga ko ubusanzwe bahendwaga na moto cyane cyane mu masaha yanimugoroba cyangwa bagatinda ku murongo bategereje imodoka.

Ibi babona uretse kuba Aya magare azaborohereza mu ngendo ngo ntibazongera no guhendwa nk’uko byabagendekeraga bateze imodoka cyangwa moto.

Ikindi aya magare ni gahunda iri muri master plan y’Umujyi yasohotse muri 2020 bijyanye no korohereza abagenda Umujyi kuba bakora ingendo kandi zitangiza ikirere, bikaba no muri master plan harimo guteza imbere cyane ingendo ( transport) idakoreshejwe moteri.

Kubagite amatsiko yigihe azatangirira bgukoreshwa biteganyijwe ko ayo magare azatangira gukoreshwa hagati y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri kw’ikubitiro hakazatangizwa amagare 100 mu gihe hategerejwe andi 100 azatangwa ku nkunga y’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger