AmakuruImyidagaduro

Kigali: Bruce Melody yatunguranye mu itangwa ry’ibihembo bya AMAA2018

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018 I Rusororo mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Intare Conference Arena, habereye ibirori byo guhemba abakinnyi ba filime n’abazikora bitwaye neza muri Afurika muri uyu mwaka.

Muri ibi bihembo ngarukamwaka byatangiye gutangwa mu 2005 byatangirwaga I Kigali muri uyu mwaka, Bruce Melody yatunguranye agaragara ku rubyiniro kandi atari yaratangajwe ko azaririmbamo cyane ko umuhanzi wari uzwi ari Paul Okoye ukoresha izina rya Rudeboy muri muzika.

Ibi birori byatangijwe n’icyiciro cyo guca kuri tapi itukura abantu batandukanye bbifotoza n’abashaka gufata agafoto k’urwibutso bakagafata, saa 21:50 ni bwo igikorwa nyir’izina cyo gutanga ibihembo cyatangijwe na Nkusi Arthur afatanyije n’umunya-Nigeriya Nse Ikpe- Etim ukina filime bari bayoboye iki gikorwa (MC).

Hahise hatangira gutangwa ibihembo ariko bageze hagati Arthur Nkusi ahamagara ku rubyiniro Bruce Melody kandi nyamara ku mpapuro z’amamaza iki gikorwa atari ahari, yageze ku rubyiniro aririmba mu buryo bw’umwimerere (Live) ubona ko abanyarwanda bake cyane bari bitabiriye ibi birori bishimiye uyu musore uherutse kwegukana Primus Guma Guma Super Star.

Yinjiye aririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ‘Turaberanye’ akurikizaho ‘Complete me’ asoza aririmba agace gato k’indirimbo ‘Ntakibazo’ yahuriyemo na Riderman na Urban Boys ya Nizzo na Humble Jizzo.

Mu bihembo byatanzwe, Filime yatunganyirijwe muri Afurika y’Epfo yitwa ‘Five Fingers For Marseilles’, ni yo yahize izindi kuko yegukanye ibihembo bitanu (5) bitandukanye bikomeye muri iri rushanwa nka: Best Film in an African Language; Achievement in production design, Achievement in cinematography, Best first feature film by a director, Best film.

Mu bandi bahembwe harimo umurundi witwa Eddy Munyaneza watwaye igihembo cya THE AMAA 2018 AWARD FOR BEST DOCUMENTARY. Barangije guhsyikiriza ibikombe abahize abanda, umunya-Nigeriya Rudeboy yasusurukije abantu bake cyane bari bahari yifashishije indirimbo ze yakoze amaze gutandukana na Peter Okoye muri P Square ndetse n’izo bakoze bakiri kumwe nk’itsinda.


Bake bari bahari bari bamwishimiye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger