Amakuru ashushye

Kigali: Abanyerondo barakekwaho gutwika uruganda rukora inkweto

Uruganda rwo mu murenge wa Gatsata akarere ka Gasabo rwafashwe n’ inkongi y’ umuriro mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2018 rurashya rurakongoka aho bivugwa ko abanyerondo aribo nyirabayazana w’ iyo nkongi.

Amakuru ava muri uyu murenge avuga ko hakekwa umwe mu banyerondo barara izamu mu gace uru ruganda ruherereyemo kuba ari we wihishe inyuma y’iyi nkongi yibasiye uru ruganda.

Umuturage umwe utatangaje amazina ye yagize ati: “Uruganda rwatwitswe n’umwe mu banyerondo bakora muri aka gace ubwo yari agiye guhakura ashakaga ubuki.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata, Faustin Ntaryamira yemeje iby’iyi nkongi gusa yirinda kwemeza ibyo abaturage bavugaga ko ari abanyerondo barutwitse kuko ngo yari akiri gushakisha amakuru y’’impamo kuri iyi nkongi.

Twagerageze kuvugana n’ubuyobozi bw’uru ruganda kugira ngo tumenye icyo bubivugaho ndetse n’ingano y’ibyangirikiye muri iyi nkongi ariko ntibyadukundira, nibidushobokera turabagezaho byinshi birambuye mu nkuru zacu zitaha.

Uruganda rwahiye rurakongoka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger