AmakuruImyidagaduro

Kidum Kibido yongewe mu bazaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Jean Pierre Nimbona [ Kidum Kibido] umunyamuziki ukunzwe mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba yatumiwe kuririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki 27 Nzeri 2019.

Muri iki gitaramo cya natumiwemo umuhanzi w’umunyarwanda ukunzwe na benshi muri iyi minsi , Sintex, umushyitsi Mukuru azaba ari umunya-Nigeria Johnny Drille wakunzwe mu ndirimbo “Romeo&Juliet”.

RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction ibicishije kurubuga rwa Facebook, banditse bagira bati “Ntabwo turasoza. Igitaramo nibwo kigitangira. Kidum azaririmbira i Kigali ku bw’ubusabe bwanyu kandi twishimiye kumutumira. Rero mwitegura gukuba urukweto.”

Uyu muhanzi w’umurundi watumiwe muri iki gitaramo afite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, zifashishwa kenshi mu bitaramo no mu birori bikomeye mubihugu bitandukanye igize EAC n’ahandi.

Kidum yaherukaga gutaramira i Kigali mu gitaramo cyahawe inyito ya ‘Transform Tunes of Africa’. Hari tariki 16 Gicurasi 2019, cyaririmbyemo Bruce Melodie wo mu Rwanda na Nameless wo muri Kenya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger