Amakuru

Kicukiro: Uwiteguraga kurangiza kaminuza yaguye mu bwogero arapfa

Uwari umunyeshuri muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo, ubukungu n’ikoranabuhanga( University of Tourism and Business Studies) witwa Flavia Uwizeye yitabye Imana aguye mu bwogero.

Uyu mukobwa byari byitezwe ko agomba kurangiza kaminuza tariki ya 7 Gicurasi 2020, akaba yapfuye nyuma y’uko yaraye anyereye mu bwogero(douche) yitura hasi bimuviramo urupfu.

Umuyobozi w’abanyeshuri biga muri iriya Kaminuza Viateur Nyiribakwe yemeje ko Uwizeye yari mu  banyeshuri biteguraga kuzarangiza amasomo yabo uyu mwaka.

Amakuru avuga ko Flavia Uwizeye akomoka mu Ntara y’i Burasirazuba, ababyeyi be bakaba baratashye mu Rwanda baturutse Tanzania.

Flavia kandi ngo yari aherutse gushinga urugo akaba yari atuye hafi ya Kaminuza yigagaho.

Viateur Nyiribakwe avuga ko umurambo w’Uwizeye wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gusuzumwa.

Flavia yitabbye Imana aguye uri douche
Twitter
WhatsApp
FbMessenger