Imyidagaduro

Khalfan yavuze inyama akunda kurya anatangaza icyo yabaza Imana baramutse bahuye

Umuraperi Khalfan  yagiranye ikiganiro gito n’abaterankunga ba Primus Guma Guma Super Star maze atangaza ko burya akunda inyama z’inkoko ndetse anavuga ikintu yabaza Imana aramutse abonye amahirwe yo guhura n’Imana.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi nibwo yabitangaje ubwo yaganiriraga n’abaterankunga ba PGGSS muri iki kiganiro cy’iminota 3, Khalfan yavuze ko akunda inyama z’inkoko ndetse ko anakunda kwambara inkweto za Air force.

Yabajijwe ikintu yishimira mu buzima bwe kuri iy’Isi m asubiza ko yishimira kuba yarabyawe n’ababyeyi bamukundam yanabajijwe umuraperi akunda asubiza ko akunda 2Pac w’umunyamerika (Tupac Amaru Shakur).

Yanabajijwe kandi igihugu yifuza gusura maze asubiza ko ari ibihugu byinshi ariko cyane cyane Leta zunze ubumwe za Amerika kandi ko abaye umwarimu yakwigisha siyansi.

Basoza, Khalfan yavuze ko aramutse ahuye n’Imana yayibaza impamvu yaremye abantu bamwe ikabagira abakene abandi ikabagira abakire.

Khalfan ni umwe mu bahanzi icumi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ubwo aheruka i Musanze kuri uyu wa Gatandatu, yari ashigikiwe na Jay Polly ndetse ubona ko ari kumufana ngo kuko ariwe uhagarariye injyana ya Hip Hop muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya 8.

Khalfan ngo ahuye n’Imana yayibaza impamvu yaremye abakire n’abakene

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger