AmakuruImikino

Kevin Muhire na Butera mu mazina akomeye atagaragara muri Derby ya APR FC na Rayon Sports

Saa kumi n’ebyiri z’uyu wa gatatu ni bwo ruza kwambikana hagati ya APR FC na Rayon Sports. Aba bakeba babiri ba ruhago Nyarwanda baraba bahuriye mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere uza kubera kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni umukino amakipe yombi arahuriramo akurikirana ku rutonde rwa shampiyona ndetse yemwe ananganya amanota. APR FC imaze gukina imikino itanu ya shampiyona ihagaze ku mwanya wa gatatu n’amanota 15, mu gihe Rayon Sports ihagaze ku mwanya wa kane.

Uyu mukino utegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda ntugaragaramo bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba kubera impamvu zitandukanye.

APR FC iza kuba yakiriye mukeba wayo irakina uyu mukino ibura amazina atatu ; Andrew Butera ufite imvune, Emmanuel Imanishimwe uri mu kwa buki cyo kimwe na Sugira Ernest utarakira imvune.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, uyu mukino ntugaragaramo Kevin Muhire ukiri mu igeragezwa mu kipe ya  Misr Lel Makasa yo mu Misiri, Bimenyimana Caleb wafatiwe na FERWAFA ibihano, Kakule Mugheni Fabrice wavunikiye mu mukino wa Rayon Sports na AS Kigali cyo kimwe na Congolais wavunikiye mu myitozo.

Iyi kipe kandi iracyategereje ko FERWAFA yaha Umunya-Brazil Jonathan Rafael da Silva ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda. Robertinho utoza Rayon Sports avuga ko yiteguye gukinisha uyu musore uyu munsi mu gihe yaba ahawe ibyangombwa na FERWAFA.

Kuri uyu mukino kandi Rayon Sports iraba yagaruye Umunya-Ghana Donkor Prosper wari umaze iminsi adakina kubera imvune.

Tubibutsa, APR FC na Rayon Sports baherukaga guhura ku wa 30 Nzeri 2018. Hari mu mukino w’irushanwa ry’agaciro warangiye Rayon Sports itsinze APR FC 1-0. Igitego cyo mu minota ya nyuma cyatsinzwe na Mugisha Francois ni cyo cyahesheje Rayon Sports gutwara APR FC irushanwa ry’agaciro.

Muri shampiyona ho Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhura ku wa 15 Kamena 2018. Uyu mukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports 2-1. Hakizimana Muhadjiri ni we wari watsinze ibitego byombi bya APR FC, mu gihe Rayon Sports yatsindiwe impozamarira na Kwizera Pierrot.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger