AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Kevin Monnet Paquet waroswe kenshi n’Abanyarwanda yemeye gukinira Amavubi

Kevin Monnet Paquet, rutahizamu ufite inkomoko hano mu Rwanda ukinira ikipe ya Saint Etienne yo mu Bufaransa yatangaje ko yiteguye gukinira Amavubi, nyuma y’imyaka myinshi Abanyarwanda bamuhanze amaso.

Kevin Monnet Paquet afite se ukomoka mu Bufaransa, mu gihe nyina umubyara ari Umunyarwandakazi.

Aganira na Radio Monte carlo yo mu Bufaransa, Monnet Paquet yavuze ko igihe kigeze agasubira ku butaka umubyeyi we akomokaho mbere y’uko asezera muri ruhago.

Ati” Barampamagaye ariko ntibyagenda neza , kubera iki se ntabakinira mbere yuko nsezera kuri ruhago, ntekereza ko nzabakinira. Ndifuza gusubira ku butaka bwa mama wanjye aho nabaye.

Uyu musore yashimangiye ko yifuza gutanga imbaraga ze byibura agafasha u Rwanda kubona itike ya CAN yo muri 2021, dore ko amahirwe yo kwitabira CAN y’umwaka utaha yo yamaze kuyoyoka.

Monnet Paquet uzwi ku kazina ka Tuppy, yigeze kubaho hano mu Rwanda mbere y’uko Umuryango we wimukira mu Bufaransa. Ni umwe mu bakinnyi bake bagize amahirwe yo kugaragara mu kipe y’igihugu y’Abafaransa, dore ko yigeze guhamagarwa mu kipe y’abatarengeje imyaka 18 na 19.

Uyu musore yifujwe kenshi n’Abanyarwanda, gusa yanga kuza gukinira Amavubi kuko yibwiraga ko ashobora guzahamagarwa muri Les Bleus, ikipe nkuru y’Ubufaransa, inzozi zitigeze ziba impamo kuri we.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger