AmakuruImikino

Rutahizamu wari witezwe mu kipe y’igihugu Amavubi yagize imvune ikomeye

Rutahizamu Kévin Monnet-Paquet ukinira ikipe ya St Etienne yo mu gihugu cy’u Bufaransa, yahuye n’imvune ikomeye cyane ku buryo ashobora kumara amezi atandatu adakandagira mu kibuga.

Mu Ugushyingo 2018 ni bwo uyu rutahizamu w’imyaka 30 y’amavuko yemeye ko mu gihe abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi baba bamugiriye ikizere bakamuhamagara nta kabuza yaza agakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu gihe byari byitezwe ko ashobora kwiyambazwa mu mikino Amavubi afite mu minsi iri imbere harimo n’uw’ijonjora ry’igikombe cya Afurika agomba guhuriramo na Cote d’Ivoire muri Werurwe, birasa n’aho atakije gukinira iyi kipe mu gihe cya vuba kubera iriya mvune.

Kévin Monnet-Paquet yavunitse kuri iki cyumweru ubwo ikipe ye ya St Etienne yakinaga na PSG mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Abafaransa. Uyu musore yavanwe mu kibuga habura iminota 4 ngo iminota isanzwe y’umukino irangire (iminota 90), asimburwa na Arnaud Nordin.

Uyu mukino wari wabereye kuri Stade Geoffroy Guichard warangiye PSG yegukanye amanota atatu nyuma yo kuhatsindira igitego 1-0.

Ni igitego cyatsinzwe na Kylian Mbappe ku munota wa 75 w’umukino.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger