AmakuruImyidagaduro

Kera kabaye Safi yashimiye bagenzi be babanye muri Urban Boys

Safi Madiba usigaye akora muzika ku giti cye nyuma yo kuva muri Urban Boys yakuriyemo mu rugendo rwe rwa muzika, nyuma yo gutandukana na Nizzo ndetse na Humble Jizzo barebana ay’ingwe bwa mbere ari imbere y’imbaga yabashimiye byimazeyo.

Safi yabikoreye mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ukuboza cyateguwe n’inzu itunganya umuziki Safi akoreramo ya The Mane, iki gitaramo cyari cyahuje ibyamamare mu ngeri zitandukanye kugirango basabane n’abakunzi babo.

Ubwo Safi yari ari ku rubyiniro aririmba, yageze aho afata umwanya ashimira bagenzi be yasize muri Urban Boys cyane ko yari azi neza ko Nizzo na Humble Jizzo bari bahari.

Ibi ariko yabifatanyije no gushimira umugore we Niyonizera Judithe, ibi na byo ni ubwa mbere yari abikoze kuva yarushingana na Judithe, Safi yazamuye umugore we ku rubyiniro maze aramuririmbira agera naho amushimira atibagiwe na Urban Boys yavuyemo mu 2017.

Safi yagize ati:”Uwakoshereje umuntu muri uyu mwaka amusabe imbabazi, ndashimira umukecuru (umugore we) ndetse ndashimira Urban Boys ndabizi ko barimo hano…”

Icyakora Nizzo na Humble Jizzo ntabwo bumvise ishimwe rya Safi kuko batashye igitaramo kitarangiye ndetse Safi atari yajya no kurubyiniro, byari byitezwe ko baranaririmba muri iki gitaramo ariko ntibabikoze kuko batashye kitarangiye.

Safi yanaririmbiye umugore we
Humble Jizzo na Nizzo batashye kare igitaramo kitarangiye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger