AmakuruImyidagaduroUmuziki

Kera kabaye nyina wa Diamond yemeye umwana wa Hamisa Mobeto

Bi Sandra, nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz yashyize yemera umwuzukuru we umuhungu we yabyaranye n’umunyamideri Hamisa Mobeto, nyuma y’igihe kirekire akomeje kwihakana uyu mwana w’umuhungu.

Ibi byabaye nyuma y’igihe kirekire Bi Sandra yaranangiye kwemera uyu mwaka, aho yakomeje kurwanya urukundo rw’umuhungu we na Hamisa Mobeto, ibintu byasabye Diamond imbaraga nyinshi kugira ngo amwemeze y’uko agomba gufata abuzukuru be bose kimwe.

Mu gihe Sandra yakundaga gushyira ahagaragara amafoto n’amashusho y’abuzukuru be Tiffa na Nillan Diamond yabyaranye na Hassan Zari, kuri Dylan Diamond yabyaranye na Mobeto ho byari bitandukanye kuko nta ncuro n’imwe yari yarigeze kuyishyira ahagaragara.

Ubwo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukecuru, yatunguye abantu atangaza y’uko Dylan(Umwana wa Diamond na Mobeto) ari umugabo we.

Abari muri ibi birori bahise bakoma amashyi, nyina wa Diamond na we ahita akurikiraho akata umugati w’isabukuru witiriwe Dylan wari wamuteguriwe.

Ibi byaje nyuma y’igitutu Diamond yari amaze iminsi amushyiraho amusaba gufata abuzukuru be kimwe.

“uko twishimira umunsi mukuru wawe w’amavuko nifuje kugusaba ko niba unkunda koko nk’umwana wawe, abe ari na ko  ukunda n’abuzukuru bawe bose kuko ni bato ntanakimwe bazi.  Mama, nakuzaniye umuryango: abana bawe Deedalyan , Princess Tiffah , Princenillah abo na bo ni umuryango wawe kuko bava  kuri njye. Nindamuka nshatse na bwo hazaba hari undi winjiye mu muryango wawe.” Diamond asaba nyina ndetse n’abafana be guhagarika kuvangura abana be.

Nyuma yo kwemera umwana wa Mobeto kandi, abafana ba Diamond bishimiye cyane ikemezo cya nyina cyo kwakira mu bandi umwana wa Mobeto atitaye ku makimbirane yari amaze iminsi arangwa hagati ye na Hamisa Mobeto.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger