AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

Kenya yinjiye mu bihugu by’Afurika bimaze kohereza icyogajuru mu isanzure

Iguhu cya Kenya cyamaze kohereza icyogajuru cyacyo cya mbere mu isanzure kizafasha mugucunga umutekano no guhangana n’ibiza byugarije iki gihugu n’Isi muri rusange.

Kenya ibaye igihugu cyambere mu karere ka Afurika y’iburasirazuba cyohereje icyogajuru mu kirere mu gihe ibindi bihugu nk’u Rwanda iki gikorwa kigiye gutangira  nyuma yaho Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwamaze  gushyira umukono ku masezerano n’ibigo byo mu Buyapani, amasezerano yatumye impande zombi zinjira mu bikorwa nyirizina byo gutunganya icyogajuru nka kimwe mu bikorwa u Rwanda ruhanze amaso.Iki cyogajuru cyakorewe muri Kenya gikozwe kozwe na kaminuza ya Nairobi ifashijwe n’Abayapani, kigenda ku muvuduko wa kilometero hagati y’ikenda n’icumi mu isegonda bikaba biteganyijwe ko kizamara umwaka wose mu isanzure.

Icyo cyogajuru cyoherejwe cyuzuye gitwaye akayabo ka miliyoni ijana z’amashilingi (100sh) Ibitangazamakuru byo muri kenya dukesha iyi nkuru bivuga ko ari gito cyane giteye nka mpande enye kandi buri ruhande rupima cm 10.

Kenya yinjiye mu mubare w’ibihugu umunani byo kumugabane w’Afurika  bifite ibyogajuru nyuma ya  Algeria, Afurika yepfo, Angola, Misiri,  Maroc, , Nigeria na Ghana. Iki cyogajuru icy’Abanyakenya kizifashishwa mu kumenya amakuru y’isanzura mu rwego rwo kurengera Abahinzi.

Abahanga muri siyanse ndetse n’ibihumbi by’abaturage ba Kenya bakoze ibirori byo kwishimira iyo ntambwe igihugu cyabo giteye muri kaminuza ya Nairobi aho bakurikiranaga umuhanga wo kukigurutsa wabereye mu Buyapani  ku rubuga rwa youtube.

Mu butumwa bwa perezida wa Kenya utabashiije kwitabira ibyo birori, bwasomwe na minisitiri w’ububanye n’amahanga Amina Mohamed yashimiye umuryango w’abibubye na guverinoma y’u Buyapani bagize uruhare muri uwo mushinga wo gukora no kohereza icyogajuru mu kirere.

Yavuze kandi ko icyo gikorwa gifunguriye inzira abanyeshuri benshi muri Kenya bifuzaga kugurikirana amasomo ya siyansi mu by’isanzure.

Icyo cyogajuru byitezwe ko kizafasha kenya gucunga umutekano no guhangana n’ibiza. Gifite camera ebyiri na recorders byose bizajya bikusanya amashusho n’amajwi yo ku butaka no mu isanzure  kandi kizajya gitanga amakuru azifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi

Abanyakenya bakurikina umuhango wo kohereje icyogajuru
Mu buyapani mbere y’uko bohereza Icyogajuru cya Kenya
Ibi ni bimwe mubikoze icyo xyogajuru

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger