AmakuruPolitiki

Kenya: Uwahoze acuruza inkoko wambaye inkweto afite imyaka 15 ari kwiyamamariza kuba perezida

William Ruto wahoze ari umworozi w’inkoko,akaba yaravukiye mu muryango utifashine ubu ubwana bwe ni urugero rwiza rw’ubuzima bw’Abanya-Kenya benshi b’abacyene.

Yajyaga kwiga mu mashuri abanza nta kintu yambaye mu birenge, inkweto za mbere yambaye yazambaye afite imyaka 15. Yanacuruje inkoko n’ubunyobwa ku muhanda mu duce tw’icyaro two mu karere ka Rift Valley.

Rero ntibitangaje ko yivuga nk’umuntu uvuganira abacyene, muri iki gihe arimo guhatanira kuba Perezida mu matora yo ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa munani.

Ruto arimo kwiyamamaza ku itike y’ihuriro Kenya Kwanza, imvugo yo mu Giswayile ishatse kuvuga ngo Kenya mbere na mbere. Asezeranya guteza imbere ubukungu.

Ikigero cy’ubushomeri gitangazwa na leta mu Banya-Kenya bafite hagati y’imyaka 18 na 34 kigera hafi kuri 40%, kandi ubukungu ntiburi gutanga akazi gahagije ku rubyiruko 800,000 rwinjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka.

Ku bw’ibyo rero yahimbye imvugo “igihugu cy’abashakisha imibereho”, ashaka kuvuga urubyiruko rugorwa no kubona ikirubeshaho.

Ruto yasezeranyije gushyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu ihereye ku bo hasi b’amikoro macyeya.

Avuga ko izateza imbere abacyene barimo kugirwaho ingaruka zikomeye n’amakuba ashingiye ku kiguzi cy’imibereho yibasiye isi avuye ku cyorezo cya coronavirus n’intambara yo muri Ukraine.

Uku ni ko kugerageza kwa mbere kw’uyu mugabo w’imyaka 55 ko gushaka kuba Perezida. Yizeye ko azagira amahirwe nk’ayatumye atorwa, ubwo yageragezaga bwa mbere, nka depite mu nteko ishingamategeko mu 1997 ahagarariye akarere ka Eldoret North.



William Ruto (hagati) na Guverineri w’akarere ka Marsabit Mohamud Mohamed Ali (iburyo), bagenda n’amaguru bari kumwe n’ababyinnyi bo mu bwoko bwa Turkana, mu iserukiramuco ryo ku nshuro ya 11 ry’abo muri ubwo bwoko rya Marsabit Lake Turkana Culture Festival, i Loiyangalani, iruhande rw’ikiyaga cya Turkana, mu majyaruguru ya Kenya, ku itariki ya 28 y’ukwezi kwa gatandatu mu 2018

Yinjiye muri politiki mu 1992, nyuma yuko avuga ko yari yabanje gutozwa n’uwari Perezida wa Kenya icyo gihe Daniel arap Moi.

Ruto yari umwe mu bagize igice cy’urubyiruko mu ishyaka rya KANU ryahoze rikomeye rya Moi, ndetse yari umwe mu mpirimbanyi zari zishinzwe gukora ubukangurambaga mu batora, mu matora ya mbere mu gihugu ahuriwemo n’amashyaka menshi yabaye muri uwo mwaka.

Ubu azwiho kuba azi kuvuga imbwirwaruhame (discours) zikwega imbaga y’abantu mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, no kwitwara neza mu biganiro byo mu bitangazamakuru.

Akenshi atangira kuvuga agira ati: “Nshuti yanjye”, bigatuma yihuza n’abatora ndetse bigaca intege abamunenga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger