AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Kenya: Umujura yibye Televiziyo kuri sitasiyo ya Polisi

Polisi ya Kenya yarashe umujura arapfa wiswe ikigoryi, nyuma yo gusimbuka uruzitiro yikoreye Televiziyo  yari avuye kwiba mu kigo cya polisi.

Ibi byabereye kuri sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Shauri Moyo. Amakuru avuga ko uwarashwe yari kumwe n’undi mugenzi we wari wamuherekeje nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya bibitangaza.

Ngo Polisi ikibona bariya bagabo yabasabye guhagarara, aho kubyubahiriza umwe muri bo yikura pisitori atangira kurasa Polisi.na yo yahise ibarasaho, birangira umwe mu bagabo yishwe mugenzi we aracika.

Polisi ya Kenya yavuze ko uwarashwe ari uwitwa Njoro.
Televiziyo yari yibwe yo yahise igaruzwa.

Si ubwa mbere mu gihugu cya Kenya gikunze kurangwamo udushya twinshi humvikanye ubujura nka buriya.

Ku wa 19 Gashyantare uyu mwaka muri Kenya igisambo cyatunguye abatari bake ibwo kibaga Umupolisi ruswa yari amaze kwaka abashoferi.

Muri 2017 umupolisi yatawe muri yombi nyuma yo kwiba imbunda akayiha amabandi.

Muri 2018, ubwo habaga imikino y’igikombe cy’isi, abapolisi bari barinze ku irembe ry’ikigo cyabo. Bagoye kureba umwe muri iyo mikino, abajura barabatera babiba imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho by’akazi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger