AmakuruInkuru z'amahanga

Kenya: Umugabo yatwikiye umwana we w’umukobwa mu mufuka

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya witwa Maurice Wabwile uzwi mu gace atuyemo nka “Fundi” yafashe uyu mwana we w’umukobwa aramuboha amufungira mu mufuka arangije aramutwika amushinja ko yamutwariye amashiringi 20 angana n’amafaranga asaga 186 FRW yari yashyize ku meza.

Amakuru avuga ko uyu mwana wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza mu gace ka Bungoma mu gihugu cya Kenya arembeye mu bitaro nyuma yo kugira ubushye bukabije.

Uyu mwana yatabawe n’induru yavugije atabaza ubwo yarimo gushya abaturanyi baraza baramuzimya bahita bamujyana kwa muganga.

Uyu mwana yavuze ko ubwo yari avuye ku ishuri yahise afatwa na se umubyara atangira kumubohesha umugoza amushinja kumwiba amashiringi 20.

Ati “Yambwiye ko yabuze amashiringi 20 ko akeka ko arinjye wayatwaye nyakuye ku meza yari yayashyizeho.

Uyu mugabo akimara gutwika uyu mwana yahise asohoka mu nzu afunga inzugi biba ngombwa ko abaturage bazimena kugira ng batabare uyu mwana urembye cyane kubera gushya.

Uyu mugabo yafashwe na polisi ubwo yarimo agerageza gutoroka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger