AmakuruUtuntu Nutundi

Kenya: Ukekwaho kwiba inkweto ku musigiti yahanishijwe kurya urusenda rubisi

Umugabo utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Kenya wafashwe akekwaho kwiba inkweto ku musigiti, yahanishijwe igihano cyo guhekenya urusenda rubisi kugira ngo abere icyitegererezo undi wese waba yari afite iki gitekerezo.

Uyu mugabo ngo yibye inkweto ku musigiti wa Sakina, uherereye i Majengo, mu mujyi wa Mombasa. Yasubiye inyuma ngo azigurisha amashilingi 500 ya Kenya n’uwitwa Felix.

Nyuma yo gufatwa yahekenyeshejwe urusenda rubisi mu ruhame nk’uko ikinyamakuru Nairobinews kibitangaza. Gusa benshi bishimiye iki gihano yahawe gikarishye, aho kumukubita.

Uwitwa Banarfa ati « Iki ni igihano cyiza, yibye umuguro w’inkweto, nta wigeze yifuza kumukubira kuko byari kumutera ibikomere muri icyo gihe byari kuba biba ».

Ibra Kray  we ati “Uyu mujura arakomeye. Ni gute yarya biriya byose kandi agakomeza kuvuga ariya amagambo akakaye”.

Izi nkweto ngo yazibye ubwo abasilamu bari bazisize ku muryango nk’uko bisanzwe, binjiramo imbere basenga, undi abaca mu rihumye araziba.

uyu mugabo yahanishijwe kurya insenda mbisi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger