AmakuruPolitiki

Kenya: Al-Shabab yagabye igitero mu ishuri abarimu 3 bahasiga ubuzima

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab umaze kuyogoza tumwe mu duce dutandukanye twa Kenya, wagabye igitero mu ishuri rubanza ryo mu gace ka Kamuthe, mu ntara ya Garissa mu gihugu cya Kenya abarimu 3 bahasiga ubuzima.

Abarwanyi ba Al-Shabab bagabye igitero kuri iryo shuri ahagana saa saba z’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa mbere.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu gace ka Garissa, Yusuf Karayu, yemeje ko aba barimu bishwe undi umwe agakomereka muri icyo gitero cyagabwe ku ishuri ribanza, ariko ricumbikira abanyeshuri.

Daily Nation yo muri Kenya, yatangaje ko aba barimu bishwe ari abanyamahanga badakomoka muri Kenya.

Karayu yavuze ko ishuri ryabaye rifunzwe by’agateganyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger