AmakuruPolitiki

Kenya: Abapolisi bibwe imbunda bagiye kureba imikino ya UEFA Champions League

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri taliki ya 16 Mata 2019, ikigo cya Polisi yo mu gace ko mu Majyepfo ya Nandi muri Kenya cyibasiwe n’amabandi ataramenyekana,yiba imbunda n’ibindi bikoresho bya polisi mu gihe abari bashinzwe kurara izamu bari bagiye kureba umukino wahuzaga FC Barcelona na Manchester United.

Imbunda n’ibindi biturika byibwe ku mu kigo cya polisi cya Kamorwon, nyuma y’iminota mike abari bashinzwe kurara izamu bari bamaze aribwo bahavuye bagiye kureba uko umukino wahuzaga aya makipe yombi umeze.

Edaily.co.ke dukesha iyi nkuru, yanditse ko ahagana mu masaa 9:30 z’ijoro,aribwo abajura binjiye muri iki kigo, nyuma yo kubona neza ko abarinzi batagihari.

Mu gihe abari bashinzwe kurara izamu bagarukaga ahagana saa sita z’ijoro, basanze inzu yabo yacukuwe ndetse n’ibikoresho bya polisi byari biyirimo byatwawe.

Batangaje ko abibye bamenaguye igisanduku cyari kirimo imbunda n’ibindi bikoresho, bagatwara bimwe muri byo.

Ibi byatumye inzego z’umutekano muri aka gace zitangira gutanga amatangazo yo gushakisha abibye.

Kaporali Masiwa yavuze ko ubwo bamaraga gutahura ikibazo, bagerageze kubimenyesha ibigo bya polisi bitandukanye kugira ngo batangira gucunga umutekano ku buryo budasanzwe hashakishwa abo bajura.

Uretse ibi kandi, yanavuze ko umutekano ugomba kwiyongera mu baturage kuko ibyatwawe bishobora gukoreshwa mu guhungabanya umutekano wabo.

Uyu mukino wahuzaga FC Barcelona na Manchester United, wari umukino wa ¼ wa UEFA ChampionsLeague, warangiye Barcelona itsinze ibitego 3-0,  bibiri bya kizigenza Lionel Messi na kimwe cya Phillipe Coutinho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger