AmakuruAmakuru ashushye

Kazura yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Ibingira asubizwa inkeragutabara

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Jean Bosco Kazura anamugira umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, mu gihe Gen. Fred Ibingira yongeye kugirwa umugaba mukuru w’inkeragutabara.

Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu itangazo bwashyize ahagaragara rinaboneka ku rubuga rwazo.

Jean Bosco Kazura wari ufite ipeti rya Major General, yazamuwe mu ntera agirwa General anahabwa inshingano zo kuyobora ingabo z’u Rwanda. Ni inshingano yasimbuyeho Gen. Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu.

Uko abantu batundakanye bashyize mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda.

1. Major General Jean Bosco Kazura yazamuwe mu ntera agirwa General, anagirwa umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

2. General Fred Ibingira yagizwe umugaba mukuru w’inkeragutabara.

3. Leutenant General Jacques Musemakweli yagizwe umugenzuzi mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

4. Major General Innocent Kabandana yagizwe umugaba mukuru wungirije w’inkeragutabara.

5. Brigadier General Didas Ndahiro yagizwe umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda.

6. Brigadier General Ephrem Rurangwa yagizwe umuyobozi w’ishuri rya gisirikare ry’i Gako.

7. Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier anagirwa  umuyobozi w’ishami rishinzwe ubwubatsi mu ngabo z’u Rwanda.

8. Colonel Karusisi Ruki yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General anagirwa umuyobozi w”umutwe w’ingabo udasanzwe (Special Operations force.)

9. Colonel Joseph Karegire yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu ngabo z’u Rwanda.

10. Colonel Faustin Kalisa yagizwe ushinzwe abakozi mu ngabo z’u Rwanda.

11. Colonel Adolphe Simbizi yagizwe ushinzwe ibikoresho.

12. Colonel Jean Paul Karangwa yagizwe umuyobozi wa Military Police.

13. Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera agirwa Kolonel

14. Lieutenant Colonel Emmanuel Kanobayire yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo udasanzwe.

15. Lieutenant Colonel Jules Rwirangira yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa umuyobozi w’umutwe ukoresha intwaro z’imizinga.

16. Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire yagizwe Colonel, anagirwa umuyobozi ushinzwe imbonezamubano hagati y’abasirikare n’abasiviri .

17. Major Rwagasana Regis Sankara yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger