AmakuruAmakuru ashushye

Kayonza: Umunyeshuri ari gukorera ikizamini cya Leta aho yagiye kubyarira

Umunyeshuri wigaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyawera mu Karere ka Kayonza yabyaye abyaye avuye mu kizamini cya Leta, ubu ibizamini akaba ari kubikomereza muri maternité.

Uyu mukobwa ukomoka mu Murenge wa Mwiri yakoreraga ibizamini bya Leta mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagahandagaza mu Murenge wa Gahini, yafashwe n’ibise ari mu bizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere, akora uko ashoboye arihangana kugira ngo akore ikizamini akirangize biranamukundira.

Ibise byakomeje kwisukiranya kugeza ubwo abanyeshuri bagenzi be bahuruzaga abayobozi b’ikigo bamujyana ku bitaro bya Gahini, ari naho yabyariye umwana w’umuhungu ahagana saa moya z’umugoroba. Kugeza ubu we n’umwana we bameze neza ndetse ibizamini byari bisigaye niho ari kubikorera.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger