AmakuruAmakuru ashushye

Kayonza: Umugabo wari uherutse kwirukana umugore we n’abana batanu bamusanze amanitse mu nzu

Umugabo wo mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Murama bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye aho bikekwa ko yiyahuye abitewe n’ubusinzi bwari buherutse gutuma anirukana umuryango we ugizwe n’umugore n’abana batanu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Pauline Mutuyimana yatangaje ko uyu nyakwigendera yari aherutse kwirukana umuryango we bakaba bari bamaze iminsi ibiri.

Ati “Mu gitondo rero basanze yimanitse mu mugozi yapfuye.”

Uyu muyobozi w’Umurenge kandi avuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi yishoye mu businzi ari na bwo bwatumye yirukana umuryango.

Icyakora akavuga ko nta gihe kinini yari amaze yishoye muri ubu businzi, ati “Yari umurokore. Ubwo COVID-19 yazaga ariko yaje kubireka yishora mu nzoga zinatuma atangira kujya atonganya umugore we, yari amaze iminsi ibiri anamwirukanye mu nzu we n’abana be.”

Umuryango wa nyakwigendera na wo ushimangira ibyatangajwe n’uyu muyobozi aho uvuga ko yahoze ari umukritsu ukomeye ariko ko mu minsi ishize yahindutse mu kanya agato agahita yijandika mu businzi.

Abaturanyi b’uyu mugabo w’imyaka 51 bavuga ko yari amaze iminsi avuga hari ijwi rimaze iminsi rimuvugiramo rimusaba kujya kwibera mu irimbi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger