AmakuruUtuntu Nutundi

Kayonza: Abashumba bishe ikiyoka kinini cyari kimaze kumira ihene nzima (Amafoto)

Abashumba bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Buhabwa bishe kiyoka kinini cyane cyari kimaze kumira ihene yose bagifatiranya ubwo cyambukaga umuhanda kigiye kunywa amazi (…..)

Iki kiyoka cyishwe kumugoroba wo kuri uyu Mbere nkuko amakuru avugwa abyemeza, kikaba cyishwe n’abashumba nyuma yo kuyibona kimaze kumira ihene.

Ni ubwoko bw’inzoka nini ndende ipima nibura hagati ya metero eshanu na metero esheshatu, bakaba bayishe ubwo bayibonaga mu muhanda yambukiranya ijya kunywa amazi.

Uwatanze amakuru avuga ko nyuma yo kuyica bagasangamo ihene basanze itarakomereka ahantu na hamwe ngo kuburyo aribwo yari ikimara kuyimira. Bamwe mu babonye ibi twaganiriye batangajeko ibi ari ibintu bidasanzwe kandi binatangaje aho umuntu abona inzoka imira ihene yose, benshi bacitse ururondogoro bavugako kuva babaho mu mateka yabo aribwo babonye ibintu nk’ibingibi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger