AmakuruAmakuru ashushye

Kayonza: Abajura bateje ikibazo umujyi wose batuma abaturage bamara igihe kinini batabona

Ibi byabaye mu ijoro rishyira ejo tariki ya 14 mu Mujyi wa Kayonza uherereye mu Murenge wa Mukarange aho abajura baciye insinga z’amashanyarazi bituma igice kinini cy’uyu mujyi kibura umuriro amasaha menshi.

.Kuva ejo tariki ya 14 Nyakanga abaturage batandukanye biriwe bijujuta nyuma yaho umuriro w’amashanyarazi ubuze ntibahabwe n’ibisobanuro, abakoresha imbuga nkoranyambaga batuye muri aka Karere biriwe bandika babaza ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) icyabaye kuko kuva mu rukerera umuriro wongeye kugaruka saa moya z’umugoroba.

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Kayonza, Twizeyimana Kalisa Eric, yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko kugira ngo Umujyi wa Kayonza wirirwe udafite umuriro byatewe n’abajura bakase insinga bigatuma igice kimwe kirirwa kidafite amashanyarazi, ikindi gice cyo ngo byatewe n’ahahurizwa insinga zizana amashanayarazi muri uyu Mujyi basanze abana barahateye amabuye bigatuma zicika.

Ati: “Ibyabaye ejo rero byaratugoye cyane kubimenya kuko ahagana saa cyenda z’ijoro abajura ari bwo bakase insinga bagiye kwiba ibikoresho bya REG abaturage babura umuriro mu gice kimwe kiri mu Murenge wa Mukarange.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo birangiye nyuma gato umuriro wongeye kugenda ahantu hose mu Mujyi, dutangira gushakisha icyabaye dusanga ni ahantu duhuriza insinga zizana umuriro, abantu dukeka ko ari abana bahateye amabuye.”

Uyu muyobozi yavuze ko basaba abaturage kwirinda gutera amabuye ahantu hose hari ibikoresho bya REG ngo kuko bishobora gukurura impanuka cyangwa bigatuma umuriro ubura mu bice bitandukanye.

Yavuze ko ikindi kintu kibateye inkeke mu Karere ka Kayonza ari abaturage biba n’abangiza ibikoresho bya REG abasaba kubyirinda ngo kuko uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa.

Kuri ubu abaturage bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Kayonza bari kuri 42% mu gihe biteganyijwe ko 2024 abazaba bagerwaho n’amashanyarazi bazaba ari 100%.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger