AmakuruImikino

Kayiranga Baptiste yatandukanye na Alliance Sports club yari imaze igihe gito imuhaye akazi

Umunyarwanda Kayiranga Baptiste wari umaze amezi 2 agizwe umutoza mukuru wa Alliance Sports Club yo muri Tanzania, yahawe ibaruwa imusaba gusesa amasezrano bagiranye nyuma yo kwanga kugabanyirizwa umushahara ngo abe umutoza w’abari n’abategarugori b’iyi kipe.

Muri Gicurasi, ni bwo Kayiranga yari yasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gutoza iyi kipe, mbere yo kuza gufasha Amavubi y’abari n’abategarugori mu mikino ya CECAFA yaberaga hano mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ruhagoyacu, Baptiste yavuze ko mu ntangiriro z’uku kwezi Ubuyobozi bwa Alliance bwamusabye ko haba impinduka mu bikubiye mu masezerano bagiranye, akaba yakwemera kugabanyirizwa umushahara ndetse akaba n’umutoza w’ikipe y’abari n’abategarugori.

Kayiranga avuga ko yaje kubyanga bikarangira iyi kipe imwoherereje ibaruwa imusaba gusesa amasezrano.

“Mbere yo kuza muri Cecafa y’abagore bambwiye ko bampaye uruhushya kubera batarabona amafaranga yo gusinyisha abakinnyi kandi ko nanjye batazampemba ukwezi kwa 7.”

“Kuva mvuye muri Cecafa banyingingiye kugabanya umushahara wanjye mo kabiri hanyuma nkabatoreza ikipe y’abakobwa mbabwira ko bitashoboka. Kuba hari ibyo nari nkibasaba biri mu masezerano nk’imodoka, inzu yo kubamo n’uruhushya rwo gutangira akazi (permit de travail) kandi bisaba amafaranga batiteguye kwishyura.”

Uyu mutoza yavuze kandi ko iyi kipe yahisemo kumwingingira ibi, nyuma y’uko yari yizeye kuzabona abaterankunga bikarangira ibabuze.

Avuga kandi ko kuba yaratoje Amavubi y’abari n’abategarugori bikarangira atsinze Tanzania na yo ishobora kuba urwitwazo.

Ati”Hanyuma ibyo kuba naratoje u Rwanda (Amavubi y’abagore) tugatsinda Tanzaniya byaba impamvu cyangwa ntibibe yo kuko babiganira nk’abikinira.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger