Amakuru ashushyeImyidagaduro

Kavuyo ari mu y’abagabo nyuma yo kutishyura miliyoni 6.5 yaciwe n’urukiko

Muhire William (K8 Kavuyo), umunyarwanda uba muri Amerika uzwi cyane mu njyana ya Rap ari mu mazi abira nyuma yo kunanirwa kwishyura amande angana na miliyoni 6 500 000 z’amafaranga y’ u Rwanda yaciwe mu myaka ine ishize azira kwingana igihangano cy’undi muhanzi nta bubasha yabiherewe.

Kavuyo yaciwe aya mafaranga muri 2014 n’urukiko rwa Nyarugenge nyuma yo gufata amwe mu magambo yari agize amagambo y’indirimbo ”Igishakamba” ya Mupenzi Antoine w’i Musanze akayakoresha mu ndirimbo ye yise ”Acapella” nta burenganzira yabiherewe n’uyu muhanzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger