AmakuruImyidagaduro

Katy Perry yahawe ibihano azira kwigana indirimbo y’abandi

Umuhanzikazi w’umunyamerika Katy Perry yatsinzwe  mu rubanza yari amaze imyaka 5 aburana n’ umuraperi w’indirimbo zihimbaza Imana witwa Flame, wamureze avuga ko  yibye indirimbo ye yitwa ‘Joyful Noise’. agakora iyitwa ‘Dark Horse’.

Katy Perry, yategetswe kwishyura ibihumbi $55o, uyu muraperi yiganye indirimbo ye agakora iyitwa “Dark Horse.” yasohotse muri 2013.

Uyu muraperi witwa Flame mu 2014 nibwo yitabaje urukiko  ashinja Katy Perry gukoresha igice cy’ingenzi cy’indirimbo ye ‘Joyful Noise’ yasohotse muri 2009  akagikoresha muri “Dark Horse”.

Abunganiraga Flame mu mategeko bavuze ko iyi ndirimbo, Katy Perry yakoze , n’abamufasha bungutse amafaranga menshi cyane ayivuyemo, basaba ko bahabwa miliyoni $20 z’indishyi.

Mu rukiko, Katty Perry yanasabye ko bamwemerera kuririmba iyi ndirimbo ngo yumvikanishe ko idasa n’iyi ya Flame, ahakana ko nta na rimwe yari yarigeze yumva iyi ndirimbo ya Flame mbere yo gusohora Dark Horse. Abahagarariye Katy Perry bagaragarije urukiko ko ingoma (beat) y’izi ndirimbo ari ikintu rusange ku buryo uyu Flame adakwiye kuyita umutungo we bwite mu by’ubwenge.

“Bari gushaka kwigarurira amatafari agize inkingi za muzika, inyuguti z’umuziki zagakwiye kuba zemerewe buri wese” Christine Lepera, umunyamategeko wa Katy Perry.

Umunyamategeko uhagarariye Flame nawe yavuze ko Katy Perry yibye igice cy’ingenzi cyane cy’indirimbo ‘Joyful Noise’ ya Flame. Ati “Bari gushaka kumusunikira ku ruhande nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana abantu batajya basura/bamenya.” Uyu munyamategeko kandi yagarutse ku byo kuba Katty Perry yaratangiye umuziki aririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Uyu munsi urukiko rwategetse ko bishyura miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika ariko Katy Perry agatanga $550 asigaye akishyurwa na Capitol Records. Gusa abunganira Katy Perry bavuze ko bateganya kujuririra iki cyemezo.

Dark Horse ni indirimbo Katty Perry yashyize kuri alubumu ye yitwa ‘Prism’, iyi ndirimbo akaba yarayihuriyemo na Juicy J. Dark Horse yacuruje kopi zirenga miliyoni 13 ku isi hose, amashusho yayo yabaye aba mbere y’umuhanzi w’igitsina gore arebwa n’abantu barenga miliyari kuri Youtube na Vevo, uteranyije, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu miliyari 2.6 uhereye igihe yasohokeye muri 2014.

REBA HANO INDIRIMBO ‘JOYFUL NOISE’ YA FLAME

https://youtu.be/QCcW-guAs_s

 

Umuraperi Flame yatsize Katy Perry ashinja kumwiba indirimbo
Katy Perry yategetswe kwishyura ibihumbi $550 azira kwigana indirimbo y’umuraperi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana

REBA HANO ‘DARK HORSE’ YA KATY PERRY

Twitter
WhatsApp
FbMessenger