AmakuruUrukundo

Kate Bashabe yagize icyo avuga ku makuru y’uko yaba ari mu rukundo na Sadio Mane

Umukobwa w’Umunyarwanda Kate Bashabe bikomeje kuvugwa ko yaba ari mu rukundo na rutahizamu wa Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Senegal Sadio Mane, akaba ari amakuru amaze kuba kimomo mu bitangazamakuru byo muri Senegal.

Iby’aya makuru akomoza ku rukundo rw’aba bombi, yatangiye kuvugwa nyuma uyu ukobwa agaragaje amafoto ndetse n’amashusho ari muri sitade ya Liverpool ndetse no mu iguriro ry’imyenda iyi kipe yambara.

Kate Bashabe yarebye umukino wahuje Liverpool na Norwich City wo ku munsi wa Mbere wa Shampiyyona y’Abongeleza, bitangira kuvugwa ko yari yagiye gushyigikira Mane ndetse na Liverpool muri rusange asanzwe abereye umufana ukomeye.

Abandi bavuze ko Kate Bashabe yarebye uyu mukino ubwo yari yagiye gusura uyu mukinnyi mu  Bwongeleza.

Feeling Dakar, ikinyamakuru cyo muri Sénégal dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Sadio Mane yasimbuje Kate Bashabe umunya Tuniziyakazi Melissa Reddy.

Kate Bashabe yamaganiye kure iby’aya makuru avuga ko atari yo ndetse ko nta naho ahuriye n’ukuri.

Yagize ati” Ni abasazi, sibyo rwose ntabwo aribyo.”

Uyu mukobwa ‘ubwo yateye utwatsi aya makuru, ntiyigeze atangaza byinshi ku rugendo aherutse gukorera mu Bwongereza aho yanagaragaye muri Stade ya Liverpool ndetse hagashyirwa hanze amashusho atembera stade y’iyi kipe n’imihanda itandukanye yo mu Bwongeleza.

Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite uburanga n’ikimero ndetse byashimangiwe mu mwaka wa 2010 agirwa Nyampinga wa MTN, muri 2012 yabishyizeho akadomo yambikwa ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge.

Nyuma yinjiye mu by’imideli kuri ubu akaba ari umwe mu bakobwa bafite amaduka yabo ahanga akanacuruza imyenda n’ibindi bigezweho.

Ku ruhande rw’umukinnyi Sadio Mane, aherutse kugaragaza ko hari agatekerezo afite ku Rwanda, nyuma yo kugaragara yumva indirimbo y’umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Madard (Meddy) yise “Slowly”.

Uyu mukinnyi yagaragaje ko yishimiye amagambo agize iyi ndirimbo , abinyujije kuri Instagram ye, yandika ati “ Do you believe in love”, ibi bikaba biri mu byaciye amarenga ko haba hari icyo yashakaga kugaragariza Abanyarwanda mu buryo bw’urukundo.

Amafoto ya Kate Bashabe yagiye kureba umukino wa Liverpool mu Bwongeleza

Sadio Mane wagaragaye yumva indirimbo “Slowly” ya Meddy, yaba yaracaga amrenga?

Twitter
WhatsApp
FbMessenger