AmakuruImyidagaduroUmuziki

Kate Bashabe na Shaddyboo bagize icyo bavuga ku bijyanye n’ibyavuzwe ko baba bararyamanye na Davido

Nyuma y’igitaramo “30Billion Tour”  Davido yakoreye i Kigali hadutse inkuru y’abakobwa babiri bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram …  Kate Bashabe  na Shaddyboo bivugwa ko  baba bararyamanye n’uyu musore wari waje mu Rwanda mu rwego rw’ibitaramo ari gukora byo kuzengura umugabane w’Afurika.

Nyuma igitaramo Davido yari ari gukorera Kigali  ,ku mbuga nkoranyambaga haje gukwirakwizwa amashusho (Video) y’uwitwa Kate Bashabe ajyanwa mu modoka yari itwaye Davido, ndetse bukeye bwaho haje andi mafoto ya Shaddyboo ari kumwe na Davido ndetse hagaragara n’amashusho uyu mukobwa azunguza ikibuno ku buryo bukomeye  imbere ya Davido. Nyuma haza gukwirakwizwa agafoto kagaragaza ko Shaddyboo yiyongereye mu mubare wabo Davido akurikira byahafi (Following) kuri Instagram.  Nyuma yibi byose byavuzwe  ko aba bakobwa bombi baba baragiranye ibihe byiza na Davido  mur’ iryo joro rya nyuma y’igitaramo.

Kate Bashabe

Kate Bashabe ubwe abicishije kurukuta rwe rwa Instagram yanditse yamagana ibi bintu avuga ko  ababitangaza batabizi abyamaganira kure , ndetse yiyama n’ibitangazamakuru bimwinjirira mu buzima bwe bwite. Kate aganira  na KT Radio mu kiganiro KT Idols  yavuze ko abavuga ibyo kuryamana na Davido barengereye cyane . Yagize ati”Ndumva ari uburenganzira kwandika inkuru ariko nanone si byiza gukabya cyane, yego ushobora kuba wabonanye umuntu n’undi ukavuga uti’ibi n’ibi’ ariko ntabwo ushobora kubyemeza kuko uba utazi ibyakurikiye. Imitwe y’inkuru niyo iba ibabaje urebye, kuvuga ngo umuntu yasambanye n’undi […] ijambo nk’iryo ni ukurengera.”.

Kate bashabe abajijwe kubinjya nuko yaba yarahuye na Davido avuga ko bahuye mu rwego rwuko ari we wari bateguye private party yabaye nyuma y’igitaramo cyaberaga kuri stade amahoro (Parking) avuga ko ariyo mpamvu banjyanye gusa ngo basanzwe baziranye ntamubano udasanzwe bafitanye kuburyo bwihariye.

Shaddyboo

Shaddyboo we avugana n’itangazamakuru ntiyahakanye cg ngo yemeze ko yaba yararyamanye na Davido. mu kiganiro na we yagiranye na KT Idols  Shadyboo Aseka yagize ati”Ubu se n’iki nabivugaho ? usibye ko njyewe mba ntabyitayeho ndetse nta n’ubwo nabisoma kuko nziko itangazamakuru ryandika ibibi gusa.”

Shadyboo abajijwe kubinjyanye n’imibanire ye agirana n’ibyamamare byinshi biza hano mu Rwanda avuga ko abenshi aba atanabazi ahubwo we baza bamuzi.  yagize ati Ati “Iyo uzwi uba uzwi nabo ubwabo baba banzi ntabwo ari njyewe uba ubazi.”

Aba bakobwa bombi ni bamwe mu bakobwa bakurikirarwa cyane kumbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda cyane cyane kuri Instagram bitewe nibyo bagenda bashyira bitandukanye bamaza imyenda cyangwa ibindi bikorwa bitandukanye. Kugira abantu benshi bagukurikira cyane kuri uru rubuga ni uburyo buri gukura cyane hano mu Rwanda kuburyo ngo bushobora kuba bwinjiza agafaranga gatubutse.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger