Akazi

Karongi: Umukobwa w’imyaka 25 yishe umwarimu wa 63 wari ugiye mu karuhukon ka saa sita amuteye icyuma

Mu karere ka Karongi, mu murenge wa Murambi haravugwa urupfu rw’umwarimu wari ugiye mu karuhuko ka saa sita, akivuganywa n’umukobwa arusha imyaka ikabakaba 40 y’amavuko.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko arakekwaho kwica uwo mwarimu w’imyaka 63 wari ugiye mu karuhuko ka saa sita, amuteye icyuma mu mutima bapfa ideni ry’amafaranga yari amurimo.

Uyu mwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Nkoto riherereye mu Kagari ka Muhororo, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, buvuga ko uyu mwarimu ubwo yari agiye mu kiruhuko cya saa sita ari bwo yishwe n’uyu mukobwa wamushinjaga ko amurimo ibihumbi 18 Frw yamusigayemo ubwo uyu murezi yaguriraga amandazi abanyeshuri.

Uwimana Phanuel uyobora Umurenge wa Murambi, yavuze ko uyu mwarimu witwa Twagirayesu Jean Jafari we yavugaga ko amafaranga arimo uyu mukobwa ari ibihumbi 10 Frw, akanayamwishyura kuri Mobile Money.

Uyu mukobwa utanyuzwe, yabanje gutongana na nyakwigendera wari ufite imyaka 63 y’amavuko ariko undi aramuhunga ajya kwiyicarira ahamwitaruye.

Uyu mukobwa yakomeje kuzamura umujinya, asanga uyu mwarimu aho yari yicaye amutera icyuma yari yitwaje mu mufuka, undi ahasiga ubuzima.

Uwimana Phanuel yagize ati “Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kirinda, umukobwa na we twasanze abaturage bamufashe n’icyo cyuma yamwicishije bakimwambuye ahita ashyikirizwa RIB.”

Uyu mukobwa witwa Annonciata yahise atabwa muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Gashari kugira ngo akorweho iperereza.

Uyu mwarimu w’imyaka 63, yari amaze imyaka 40 muri uyu mwuga w’uburezi, ndetse akaba yashenguye benshi barimo abo yigishije kuko bamushimira uburezi yabahaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger