AmakuruAmakuru ashushye

Karongi: Impanuka ikomeye ihitanye abagera kuri 20

Mugitondo mu Kagari ka Gitarama mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye ya coaster  ifite plaque RAB 883 V ya Kompanyi itwara abagenzi izwi nka Ugusenga Campany yari itwawe na Wellars Nsengimana.

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura akagari ka Burunga ahitwa Kibanda. Iyi Coaster yarenze umuhanda maze igera mu mirima y’urutoki nko muri metero 30.

Ibyi y’inkuru bikimenyekana byavuzweko  iyi mpanuka yari imaze guhitana abantu umunani, abandi 17 bakaba bakomeretse, gusa amakuru atugeraho avuga ko  abamaze kwitaba Imana ari 20. Iyi mpanuka yabaye hagati ya 6h45 na 7h20 z’igitondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana avuga ko bakireba umubare nyawo w’abapfuye no kureba niba hari abagihumeka.

Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi , aganira na Umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko icyateye iriya mpanuka kitaramenyekana neza ariko ko umuntu acishirije yavuga ko yatewe n’umunaniro kuko ngo urebye igihe yabereye wakeka ko umushoferi yafashe urugendo kare cyane.

SSP Ndushabandi yasabye abafite ibigo bitanga serivisi zo gutwara abagenzi mu ntara kujya baha abakozi babo ikiruhuko hakiri kare. Gusa ngo kuko hagikorwa iperereza ku kintu nyacyo cyaba yateye iriya mpanuka, ngo inama yose yatangwa yari ari ugucishiriza.

Aha niho yabirindutse. Ni mu murenge wa Bwishyura, Akagari Burunga
Yaguye muri metero nka 30 munsi ya kaburimbo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger