AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Karongi: Ikiza cy’amayobera cyibasiye amazu agera kuri 16 y’abaturage

Imiryango 16 ituye mu murenge wa Murundi ho mu karere ka Karongi yamazwe kwangirizwa n’umusozi wo muri aka gace wiyashijemo ibice, abaturage bakaba bafashe iki kiza nk’ikidasanzwe.

Iki kiza cyabereye mu mudugudu wa Karambo, mu kagari ka Kabaya mu murenge wa Murundi aho abaturage batunguwe no kubona umusozi ucikamo inkangu zitari zisanzwe zikangiriza amazu y’abaturage.

Mudacumura Aphrodis uyobora umurenge wa Murundi wabereyemo iki kiza, avuga ko batangiye gukora ibarura ry’inzu zangiritse kubera izi nkangu kugira ngo imiryango izituyemo ishobore kwimurwa.

Gitifu Mudacumura yagize ati “Ni Ibiza bidasanzwe, imisozi yacitse inkangu bituma inzu ziyasa, ntituzi icyabiteye, kuko byavuye ku musozi umwe bikajya ku wundi.”

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko n’ubwo butaramenya icyateye ibi biza, ngo barimo gukora ubuvugizi kugira ngo Minisiteri ishinzwe gucunga Ibiza no gucyura impunzi iboherereze impuguke zo gusesengura neza icyaba cyateye iki cyiza cy’amayobera.

Iki kiza cyageze no mu mazo y’abaturage kirayamenagura.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri MIDIMAR, Philippe Habinshuti, yatangaje ko iki kibazo bamaze kukimenya kandi ko bamaze kohereza umukozi wa Ministeri mu rwego rwo  kujya kureba uko bimeze.

Ati “Twabimenye muri iki gitondo, ubu twohereje umukozi kureba ubukana bw’ikiza, ibyangiritse n’ubufasha abaturage bakeneye, nyuma ya raporo ni bwo turamenya icyo gukora no gufashisha abangirijwe.”

Si ubwa mbere ikiza nk’iki kibaye muri aka gace, kuko no mu 1963 iki kiza kigeze kuba na bwo abaturage bakava mu byabo, nk’uko abatuye muri aka gace babitangaje.

Muri 2012 ho ikiza kijya gusa n’iki kibasiye umusozi uherereye mu mudugudu wa Kibingo uri mu murenge wa Rwaza ho mu mu karere ka Musanze, aho uyu musozi warigise ukagera muri metero 2 z’ubujyakuzimu.

Agasozi ko muri Rwaza kararigise mu ntangiriro za 2012.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger