Amakuru ashushyeImikino

Karekezi yeruye avuga icyatumye ava muri Rayon Sports

Karekezi Olivier yatangaje ko nta masezerano yari agifitanye n’ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’ibaruwa irambuye yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe yaje isubiza iyo ubuyobozi bw’iyi kipe bwamwandikiye ku cyumweru tariki ya 4 Werurwe bumusaba gutanga ibisobanuro byihuse ku cyatumye atererana ikipe ya Rayon Sports.

Karekezi Olivier yasezeye abakinnyi ba Rayon Sports nyuma y’umukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona Rayon Sports yari imaze gutsindwamo na mukeba w’ibihe byose APR FC igitego 1-0, umukino wabaye ku wa 25 Gashyantare uyu mwaka.

Amakuru yavugaga ko Karekezi yagiye ku mugabane w’uburayi shishi itabona kugira ngo avuze umwana we, gusa nyuma yari kugaruka vuba nkuko yari yasize abisezeranyije abakinnyi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Mu gihe abenshi bibazaga niba ibya Karekezi na Rayon Sports byaba byararangiye, ku wa 04 Werurwe uyu mwaka ubuyobozi bw’iyi kipe bwamwandikiye ibaruwa imusaba gutanga ibisubanuro byo kuba yarataye inshingano yari afite mu kipe kandi azi neza ko iri mu marushanwa.

Ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Karekezi Olivier ku wa 04 Werurwe.

Asubiza kuri iyi baruwa, Karekezi yeruye avuga kumugaragaro ko nta masezerano agifitanye na Rayon Sports ngo kuko amasezerano ye abayobozi ba Rayon Sports barimo Paul Muvunyi bayasheshe ubwo Karekezi yari mu maboko y’ubugenzacyaha ku wa 15 Ugushyingo 2017.

Iki gihe ubwo Karekezi yari mu nzego z’ubugenzacyaha, Perezida wa Rayon Sports Bwana Paul Muvunyi ari kumwe na Pierre Claver Zitoni basuye Karekezi, bamumenyesha ko natarekurwa mu minsi itatu amasezerano ye ari busezwe.

Muri iyi baruwa Karekezi yandikiye Rayon Sports kandi avuga ko ikipe ya Rayon Sports itigeze yubahiriza na rimwe ibyari bikubiye mu masezerano harimo imishahara n’uduhimbazamusyi atigeze ahabwa, akaba asanga atakomezanya gukorera mu mikorere imeze gutya.

Ibaruwa Karekezi yandikye Rayon Sports ayisubiza.

Amakuru avuga ko Karekezi Olivier yagambaniwe n’umuyobozi wa Rayon Sports, ayo yamuteze imikino itatu uhereye ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Musanze ibitego 3-2. Kuri uyu mukino, Paul Muvunyi Perezida wa Rayon Sports ngo yemeye gutanga ibishoboka byose kugira ngo Rayon Sports itsindwe, mu rwego rwo kugira ngo Karekezi yirukanwe ikitaraganya.

Ibaruwa Karekezi yandikiwe ubwo yari mu maboko ya Polisi.

Kuri ubu Rayon Sports ifitwe na Ivan Minnaert bivugwa ko ari we mutoza Paul Muvunyi yashakaga, aho ngo bari banicaranye kuri uwo mukino Rayon Sports yatsinzemo Musanze.

Byasaga n’aho Karekezi nta ruvugiro yari agifite muri iyi kipe kuko Gacinya Chance Denis nk’umuntu rukumbi wamwumvaga ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger