AmakuruPolitiki

Karasira Aimable mu rukiko yavuze ko afunzwe mu buryo buteye agahinda

Urubanza rwa Aimable Karasira rwongeye gusubikwa nyuma y’uko avuze ko atiteguye kuburana kubera uburwayi, iyicarubozo no kutabona dossier ye.

Karasira yahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda aza kumenyekana cyane kuri YouTube avuga amagambo akomeye anenga ishyaka riri ku butegetsi.

Ubu amaze umwaka afunze aregwa ibyaha birimo “guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri”.

Ibi byaha arabihakana kandi urubanza rwe mu minzi kugeza ubu rwagiye rusubikwa kubera impamvu zitandukanye. Ubuheruka rwasubitswe kubera kubura k’umucamanza.

None kuwa mbere yabwiye urukiko i Kigali ko yazanywe ku ngufu atiteguye kuburana kandi ko amaze iminsi itatu adasinzira.



Yagize ati: “Nta cyaha nakoze, kugeza ubu ndi umwere ariko uburyo mfunzwemo buteye agahinda…Nkorerwa iyicarubozo, n’ubu mfite isereri. Nta mpamvu yo kuburana kandi naratangiye ibihano.”

Karasira yavuze ko akubitwa kenshi, ko yambuwe imiti imuvura kandi afite uburwayi bwo mu mutwe na diyabete.

Umwunganizi we Gatera Gashabana yavuze ko afite imbogamizi zo kugera kuri dosiye y’umukiriya we.

Avuga kandi ko umukiriya we afite uburwayi bwo mu mutwe nk’uko byemejwe n’umuganga Dr Chantal Murekatete wavuze ko afite ihungabana rikomeye.

Gashabana yasabye ko bahabwa igihe cyo kwitegura no kugera kuri dosiye imurega, ndetse yongera gusaba ko uwo yunganira arekurwa agakurikiranwa adafunze kugira ngo yivuze.

Ubushinjacyaha bwanenze kuba uruhande rw’uregwa rusaba ko urubanza rwongera gusubikwa, buvuga ko Karasira agomba kuvuzwa na gereza kimwe n’abandi bafungwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Karasira avuga by’iyicarubozo, kutabona dossier ye, n’ibindi byose bigomba gukurikiranwa na gereza ikabikemura bitazanywe mu rukiko.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo uruhande rw’uregwa ruvuga babifata nko gushaka gutinza urubanza nkana.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rusubikwa uregwa n’umwunganizi we bagahabwa igihe cyo kwitegura bakazagaruka kuburana tariki 07 Nyakanga(07) 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger