AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Kapiteni mushya wa Rayon Sports yasabye abafana bayo ikintu gikomeye

Kapiteni mushya wa Rayon Sports,Muhire Kevin,yasabye abafana b’iyi kipe kwihanganira uko ikipe ihagaze bakareka kumva ibintu byo hirya no hino bigaruka ku bushobozi buke bw’abakinnyi babo.

Uyu musore uherutse kongera amasezerano muri Rayon Sports yabwiye abafana b’iyi kipe ko bakwiriye kureba icyo abakinnyi ndetse bakabashyigikira kuko ari yo nzira yonyine izatuma babona ibyishimo bifuza.

Ati ”Abafana ba Rayon Sports icyo nababwira, turi ikipe nshyashya, ikipe itaramenyerana 100%, bakomeze bagire kwihangana natwe tuzakomeza dutange ibyo dufite byose kugira ngo dukomeze tubahe ibyishimo nk’uko babyifuza, ntibacike intege, imikino ya gicuti yarabaye tureba aho bitameze neza.”
Yakomeje kandi abasaba kwirinda amagambo y’abantu bumva hiryo no hino ahubwo baze birebere ikipe yabo, babone ubushobozi bafite.

Ati “Ndizera ko umukino ku mukino uzajya uba isomo ryo kugira ibyo dukosora mu mikino iri imbere, bakomeze badushyigikire, bareke kumva ibintu byo hirya no hino ahubwo barebe ibyo abakinnyi babo bashoboye kugira ngo babone ibyo byishimo bifuza.”

Muhire Kevin yavuze ko nubwo yahawe inshingano ikomeye yo kuba kapiteni w’ikipe ikomeye nka Rayon Sports,yiteguye gukoresha ubumenyi ayifiteho kugira ngo azisohoze neza.

Kuri uyu wa Gatatu,Rayon Sports irahura na Rutsiro mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona uzabera I Rubavu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger