AmakuruImyidagaduro

Kanye West yongeye guca agahigo katarakorwa n’undi muhanzi

Umuraperi Kanye Omar West akomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru kubera ibikorwa birandukanye agenda ageraho , kuri ubu uyu murapere amaze kwibikaho akandi gahigo katarakorwaho n’undi muhanzi muri muzika.

Umuraperi Ye yongeye guca impaka aba umuhanzi wa mbere ku isi wujuje alubumu 10 zimaze kumva na miliyari (buri imwe) ku rubuga rwa Spotify.

Iki cyumweru turi gusoza gisize  umuraperi Ye wanze amazina ya ka Kanye West akitwa Ye  yongeye guca akandi gahigo akabika mu tundi duhigo amaze kwibikaho mu muziki n’ibindi.

Muri iki cyumweru nibwo alubumu ya kane yise 808s & Heartbreaks yasohoye tariki 24 Kanama mu 2008 yarengeje miliyari y’abamaze kuyumva ku rubuga rwa Spotify ruzwi mu kugurisha imiziki ku rwego mpuzamahanga.

Iyi alubumu ya Kanye West aka gahido ko kurenza miliyari y’abamaze kuyumva byatumye aca agahigo ko  kuzuza alubumu icumi zimaze kumvwa inshuro zirenga miliyari buri imwe ku rubuga rwa spotify , agahigo aciye bwa mbere mu mateka y’umuziki w’isi.

Hagati aho alubumu za Ye(Kanye West) zimaze kumvwa n’abarenga miliyari kuri spotify harimo izi zikurikira ; College Dropout, Late Registration, Graduation, 808s, Yeezus, My Beautiful Dark Twist Fantasy, Watch The Throne, The Life of Pablo, Ye, na Donda aherutse gusohora ikumvwa inshuro miliyari mu minsi mike gusa dore ko yasohotse mu 2021

Ikindi wamenya kuri alubumu za Ye ni uko hari izo afite zitaruzuza miliyari harimo iyitwa i Jesus is King, Kids See Ghosts na the collaboration album Cruel Summer.

Kuri Spotify  uyu muraperi afite miliyoni z’irenga 46 z’abantu bumva imiziki ye  buri kwezi kuri uru ruriya rubuga.

Igitangaje alubumu zirenga eshanu ziri kuri uru rutonde zose zasohotse mbere y’uko ibyo kumvira imiziki ku mbuga nkoranyambaga bigira isoko rihagije.

Uyu muraperi w’imyaka 44 yaciye aka gahigo mu gihe byari byarigeze kuvugwa ko umuraperi Eminem yaba yaragaciye kera gusa nyuma bikaza kugaragazwa ko yujuje alubumu icyenda zitari 10 , umubare asangiye n’umuraperi Drake ukomoka muri Canada.

Inkuru zivugwa kuri Kanye  ni nyinshi dore ko mu minsi ishize ku wa kane tariki 09 Ukuboza  umuraperi  Ye  ubwo yari ku rubyiniro ,mu gitaramo we n’umuraperi Drake bateguye cyo gusabira ubutabera Larry hoover  Ye yumvikanye asaba umugore Kim Kardashian west ko basubirana , ibintu Ye akoze  kenshi.

Kanye ubwo yari ageze ku ndirimbo ye yitwa “Runaway” arimo kuyisoza yavugiye imbere y’abafana barenga ibihumbi 70 barimo umugore we Kim Kardashian n’abana be babiri ati” nkeneye ko ungarukira cyane cyane  Kimberly” Kimberly ni izina rya nyaryo ry’umugore we Kim Kardashian.

Mu bitunguranye ku munsi wakurikiyeho , benshi ubwo bari biteze ko aba bombi bashobora gusubirana kubera amagambo ya “Ye” amakuru avuga ko Kim Kardashian abifashijwemo n’abanyamategeko be yahise yihutira gusubiza ikirego cye cya gatanya  mu rukiko.

Mu byo ari gusaba urukiko harimo kubanza kumutandukanya n’uwo yise umusazi , gusa nubwo Kim Kardashian ari gusaba gatanya bamwe mu nshuti ze zahafi bavugaga ko Kim adashaka ko bagabana imitungo yabo bwite kandi ko ibya abana n’uzabarera nabyo bakaba babiretse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger