AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Kanye West yashimangiye ko yamaze kwiyegurira Imana

Umuhanzi Kanye West wamamaye mu muziki wo muri Leta zune ubumwe za Amerika, yahamije ko yamaze gufata umwanzuro wo kwiyegereza Imana avuga ko mu gihe cya vuba azaba yamaze gushyira hanze Album y’indirimbo zihimbaza Imana.

Uyu muhanzi yahamije aya makuru nyuma y’uko umugore we wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga no kumurika imideli, aherutse gutangaza ko umugabo we ari mu mavuta yo kwegerana n’Imana.

Yahishuye ko iyi album yise  ‘Jesus is King’, izajya ahagaragara kuwa  27 Nzeri 2019.

Iyi album y’indirimbo yise ‘Jesus is King’ izaba igizwe n’indirimbo 12. Kanye [Yeezus] yanditse kuri ‘website’ ye amenyesha abantu ko ageze kure umushinga wo gushyira indirimbo ziyikubiyemo.

Kim Kardashian yashyize kuri Twitter ifoto igaragaza amazina y’indirimbo Kanye West yakubiye kuri album. Kanye amaze iminsi yitabira amateraniro ya buri wa Gatandatu.

Uyu mugabo ufite abana bane amaze iminsi ashyize imbere kwiyegurira Imana ndetse akunze guhamagarira abahanzi bagenzi be kumubera abashyitsi mu iteraniro.

Imbere y’abakrisitu bari mu rusengero ‘New Birth Missionary Baptist Church’, Kanye West yagize ati ‘Nditegura gushyira hanze album nise ‘Jesus is king’ ku wa 27 Nzeri.’

Kim Kardashian amaze iminsi yemeza ko  ko umugabo we yatangiye urugendo rwo kwiyegereza Imana. Ati “Yatangiye inzira ivuguruye yo kwiyegereza Imana arashaka kurokorwa n’Imana.”

Zimwe mu ndirimbo Kanye West yashyize kuri iyi album harimo nka ‘Garden’, ‘God is’, ‘Hands on’, ‘Water’, ‘Sunday’, ‘Sweet Jesus’, ‘Baptized’, ‘Selah’ n’izindi.

Iyi Album izaba igizwe n’indirimbo 12
Twitter
WhatsApp
FbMessenger