AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kamonyi: Yakubiswe n’ukuriye inkeragutabara bimuviramo gupfa

Uwitwa Muhoza Evariste yapfiriye mu biro by’akagali ka Gishyeshye ko mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi nyuma y’inkoni yakubiswe n’uwitwa Damascene Mbarubukeye wari uhagarariye inkeragutabara zo muri ako kagari.

Byabaye taliki 19, Ukuboza, 2019 ubwo Muhoza ngo yafatirwaga mu nsi y’igitanda cya banyiri urugo yagezemo hakiri kare kugira ngo nibasinzira aze kubiba.

Amakuru avuga ko ubwo ba nyiri urugo bazaga kuryama bagiye kumva bumva ikintu mu nsi y’igitanda barebyemo basanga harimo umuntu.

Baratabaje haza abanyerondo n’abo bita ‘inkeragutabara’ hanyuma Muhoza bamuzamukana ku biro by’Akagari ariko bagenda uwo Mbarubukeye amukubita cyane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Jean de Dieu Nkurunziza yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Muhoza bamujyanye ku biro by’Akagari ariko Mbarubukeye agenda amukubita.

Ati:“ Mu kumuzamukana Mbarubukeye yagiye akubita cyane Muhoza, bageze ku kagari bamurazamo kugira ngo bukeye baze kumushyikiriza Polisi ariko mu gitondo abo ku kagari baje mu kazi basanga yapfuye.”

Nkurunziza avuga ko kuri uyu wa Gatanu yakoresheje inama y’abaturage bo mu kagari biriya byabereyemo anenga abakubise Muhoza Evariste kandi abibutsa ko nta muntu wemererwe kwihanira.

Ati: “ Nahise nkoresha inama mbasaba kutazongera kwihanira. Iyo umuntu yakoze cyangwa akekwaho gukora icyaha agezwe ku nzego z’umutekano ntabwo akubitwa.”

Uyu muyobozi w’Umurenge avuga ko Mbarubukeye Damascene ubu yacitse ataboneka mu kagari ndetse ngo na nomero ze za telefoni ntiziri ku murongo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger