Amakuru

Kamonyi: Umukozi wo mu rugo yishe nyirabuja amunize aba ari nawe uhamagara umwana we abimubwira

Umukozi wo mu rugo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi akekwaho kwica anize umukecuru w’imyaka 75 yakoreraga.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyamweru mu Kagari ka Bibungo ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 2 Kamena 2022.

Amakuru avuga ko abaturage basanze yamunigiye ku gitanda yararagaho.

Uwo mukozi utarabasha kumenyekana kugeza ubu yari amaze iminsi ibiri muri urwo rugo akora akazi ko kwahirira inka.



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascène, yavuze ko aho yamunigiye bahasanze ingiga y’igiti gusa nta kimenyetso cyerekana ko yayimukubise.

Ati: “Yarangije kumwica afata telefoni ye ahamagara umuhungu we utuye mu Mujyi wa Kigali aramubwira ngo Mukecuru wawe ntuzongera kumubona, arangije ahita acika”.

Kugeza ubu uwo mukozi ari gushakishwa n’inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Polisi bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger