AmakuruUbukungu

Kamonyi: Umukarani yatawe muri yombi azira kwica umucuruzi

Mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 32 watawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho icyaha cyo gukora amahano akomeye cyane.

Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, umusore w’imyaka 32 wakoraga akazi k’ubukarani yafashwe na RIB nyuma yo kwica umusore mugenzi w’imyaka 23 wari usanzwe ari umucuruzi amutegauye ibyuma byinshi cyane.

Aya mahano yabaye kuwa kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, akaba yarabereye mu Mudugudu witwa Nyarunyinya ubwo umusore w’umukarani yajyaga kugura inzoga ya 800 Frw maze umucuruzi witwa Dusabumuremyi Evariste akanga kumugarurira kuko yari amuhaye inoti 1000 Frw, ari naho havuye ubwo bwicanyi nkuko abaturage babitangaje.

Abaturage bavuze ko ubwo uyu mucuruzi yanganga kugarurira uyu mukarani, bahise batangira gushwana cyane ndetse ngo Evariste yagiye no kureba Umukuru w’Umudugudu ngo aze abakiranure kuko uwo mukarani yari yanasinze gusa uwo muyobozi ntabwo yageze aza ahubwo yagiriye Evariste inama yo kugenda agafunga akiryamira maze ikibazo cyabo bakaza kugicyemura bukeye.

Amakuru akomeza avuga uwo mucuruzi yagiye agafunga akitahira, Rero ngo ubwo yari atashye yaje gusanga uwo mukarani yamutegeye ku nkingi y’isoko maze ahita amufata atangira kumuteragura ibyuma mu gituza ndetse no mu ijosi birangira amwishe.

Abaturage bakaba banavuze ko uyu mukarani wakoreraga mu Isoko rya Gacurabwenge, yari asanzwe arangwa n’ingeso mbi mu gihe yabaga yasinze cyane, bikaba binavugwa ko yanywaga urumogi.

Tuyizere Thaddée, Umuyobozi w’Agategenyo w’Akarere ka Kamonyi, yabwiye itangazamakuru ko uyu mukarani ukekwaho icyaha cyo kwica uriya mucuruzi yamaze gutabwa muri yombi ndetse kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge, mu gihe umurambo wa nyakwigendera Dusabumuremyi Evariste wamaze kujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger