AmakuruImyidagaduro

Kamichi yibarutse imfura ye y’umukobwa

Bagabo Adolphe wamenyakanye nka Kamichi mu muziki yibarutse umukobwa kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nzeri 2018, nyuma y’amezi atatu arushinze .

Kamichi umaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yashakiye  uyu mukobwa we yise  Karla Karabo Bagabo yavutse  ku isaa 7:30 zo muri  Amerika, mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee  ari naho  Kamichi asanzwe abana n’umugore we kugeza ubu utaramenyekana amazina ye.

Uyu muririmbyi mu magambo yanditse ku rukuta rwa Instagram yifashishije ikirenge cy’imfura ye atangaza izina rye ndetse yongeraho n’andi magambo ashima Imana , yanditse agira ati “ Karla Bagabo yavutse neza none tariki 18 Nzeri 2018. Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye.

Kamichi wagarutse mu muziki nyuma y’imyaka myinshi yari ishize nta gihangano gishya ahereza abafana be, yahise agarukana indirimbo yitwa ‘My karabo’ yahimbiye uyu mugore we.  kugeza ubu akaba ari gukorana na Lick Lick mu rwego rwo gukora neza album ye nshya yitegura gushyira hanze.

Kamichi ubwo yateraga ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore

Kamichi ubwo yasezeranaga mu mategeko n’umugore we

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger