AmakuruImikino

Kalinda wari warahagaritswe azira Fair Play yongeye kugirwa umuvugizi w’abafana ba APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamaze kongera kugira Emile Kalinda umuvugizi w’abafana bayo, nyuma y’umwaka urenga yarahagaritswe kubera kutagaragaza Fair Play imbere ya Rayon Sports.

Uyu mugabo yahagaritswe muri Gicurasi 2017 kubera amagambo yavugiye kuri imwe mu maradiyo ya hano mu Rwanda, aho yavuze ko mu izina ry’abafana bose ba APR FC yamaganiye kure ibyo gukomera amashyi ikipe ya Rayon Sport yari yatwaye igikombe cya shampiyona.

Aya magambo yatumye ubuyobozi bwa APR FC bumuhagarika bumushinja ko imvugo yakoresheje itarimo Fair Play.

Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo kumusubiza inshingano ze, nyuma y’ibaruwa yabwandikiye asaba imbabazi ku bw’amakosa yakoze.

Nyuma yo kongera kugirirwa icyizere, Kalinda yashimiye ubuyobozi bwa APR FC bwongeye kumugirira ikizere bukamusubiza imirimo ye.

Yagize ati”mbere na mbere ndagira ngo nshimire cyane abayobozi ba APR FC kuba bongeye kungirira ikizere bakaba bansubije ku nshingano yo kongera kuba umuvugizi w’abafana, ndabizeza kuzabikora neza.”

Akomeza avuga ko amagambo yavuze yayatewe n’ibihe by’akababaro ikipe ye yarimo, gusa atanga isezerano ry’uko atazayasubira n’undi munsi.

Emile Kalinda usanzwe uri umufana ukomeye w’ikipe ya APR FC, yari yaragiriwe ikizere na bagenzi be cy’uko ababera umuvugizi muri 2015 mbere yo guhagarikwa muri 2017.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger