AmakuruImikino

Kagere Meddie yavuze ku nzira zimwerekeza muri Zamalek na TP Mazembe

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Simba yo muri Tanzaniya, Kagere Meddy, yemeje ko amakipe atandukanye yo muri Afurika nka TP Mazembe na Zamalek yamwifuje ariko akabatera umugongo kubera amasezerano afitanye n’iyi kipe yo muri Tanzaniya.

Muri Werurwe 2019 ni bwo hagiye haza inkuru nyinshi zitandukanye zivuga ko uyu rutahizamu ashobora gutandukana na Simba SC akaba yakwerekeza mu Misiri mu ikipe ya Zamalek, byanavuzwe ko na TP Mazembe nayo yamwifuje, gusa yirinze kugira byinshi abitangazaho muri icyo gihe.

Uyu rutahizamu akaba yeremereye itangazamakuru ko ayo makipe yose yamwifuje bitewe n’uburyo yitwaye cyane cyane mu mikino nyafurika, ariko ngo yubashye amasezerano yari afitanye na Simba SC.

Yemeje ko aya makipe yombi yegereye Simba SC ndetse anatanga amafaranga menshi ariko iyi kipe yanga kumurekura.

Yagize ati“nk’umukinnyi ni ngombwa ngo wubahe amasezerano ufitanye n’ikipe yawe, ni cyo kintu nakoze cyo kudashyira inyungu zanjye imbere ahubwo nubashye amasezerano yanjye, umwaka ushize nabonye amakipe menshi anyifuza, TP Mazembe na Zamalek zanyeretse ko zinyifuza cyane ariko nananiwe kuzinyira bitewe n’amasezerano yanjye muri Simba SC.”

Amakuru kandi avuga ko Zamalek n’ubu ikiri mu biganiro na Simba SC ngo irebe ko yakwegukana uyu rutahizamu usigaje amezi 6 muri Simba SC.

Gusa ngo bisa n’aho Simba SC irimo kugora iyi kipe kuko kugeza uyu munsi ari na bwo byitezwe ko isoko ry’igura n’igurishwa rifunga ntabwo barafata umwanzuro wo kurekura uyu rutahizamu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger