AmakuruImikino

Kagere Meddie yahawe igihembo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania

Rutahizamu w’Umunyarwanda Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania yahembwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania TFF nk’umukinnyi wahize abandi muri Kanama.

Kagere uheruka i Kigali ubwo yari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi akanayitsindira igitego muri 2 yatsinzwe na Cote d’Ivoire, yegukanye iki gihembo ahigitse abakinnyi babiri bari bagihanganiye barimo Joseph Mahundi wa Azam FC cyo kimwe na Ompar Mponda wa Kagera Sugar.

Kwegukana iki gihembo kuri Kagere wageze muri Simba uyu mwaka akubutse muri Gor Mahia yo muri Kenya nta washidikanya y’uko byari bikwiye, dore ko uyu musore yafashije cyane ikipe ya Simba mu mikino ya shampiyona yayikiniye muri Kanama.

Mu mikino ibiri ya shampiyona ya Tanzania uyu musore yakiniye Simba Sports Club muri Kanama, yayitsindiyemo ibitego 3 binamuha kuyobora urutonde rw’abari bafite ibitego byinshi.

Kagere ari kumwe na bagenzi be mu myitozo ya Simba Sports Club.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger