AmakuruImikino

Kagere Meddie yafashije Simba SC kugera mu matsinda ya CAF Champions league

Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania ikinamo Umunyarwanda Kagere Meddie, yakatishije itike y’amamtsinda y’imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo nyuma yo gusezerera Nkana FC yo mu gihugu cya Zambia.

Ikipe ya Simba yasezereye iyi kipe ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Iyi kipe yo mu gihugu cya Tanzania yaje gukina uyu mukino isabwa kuwutsinda byibura ku gitego 1-0, dore ko umukino ubanza yari yatsindiwe muri Zambia ibitego 2-1.

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade y’igihugu ya Tanzania, ikipe ya Simba Sports Club yakoze ibyo yasabwaga itsinda ibitego 3-1. Nkana FC ni yo yari yabanje gufungura amazamu ku gitego cyo ku munota wa 17 cya Walter Bwalya.

Muri uyu mukino ikipe ya Simba yarushijemo cyane Nkana FC, Umunya-Rwanda Kagere Meddie yatsinze igitego kimwe. Ni igitego yatsinze n’umutwe ku munota wa 45 w’umukino cyaje gisanga icyo Jonas Mkude yari yatsinze ku munota wa 29.

Igitego cya gatatu cya Simba cyo kinjiye ku munota wa 88 gitsinzwe na Clatous Chama.

Simba Sports Club izamenya itsinda izaba iherereyemo nyuma ya Tombola ya CAF Champions league izabera i Cairo ku wa gatanu w’icyumweru gitaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger