AmakuruImikino

Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge bafashije Gor Mahia gutwara Simba Sport Pesa Cup

Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ibifashijwemo n’abasore babiri b’Abanyarwanda, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge yegukanye igikombe cya Sport Pesa, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Simba Sc yo muri Tanzania ibitego 2-0.

Kagere Meddie ni we wafunguye amazamu muri uyu mukino ku munota wa 06 w’umukino, hanyuma Jacques Tuyisenge asoza akazi ku munota wa 55 w’umukino.

Ni umukino watangiye amakipe yombi akina neza, gusa Gor Mahia itanga Simba kwinjira muri uyu mukino ibifashijwemo na Meddie Kagere.

Ikipe ya Simba na yo yanyuzagamo igasatira, gusa Gor Mahia yayirushaga guhanahana neza hagati mu kibuga ari na ko igera kenshi imbere y’izamu ryayo.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1 cya Gor Mahia ku busa bwa Simba.

Ikipe ya Gor Mahia yaje gushyiraho akadomo ku munota wa 55 w’umukino ibifashijwemo na Jacques Tuyisenge, ku mupira mwiza yari ahawe na Humphrey Mieno.

Ku munota wa 58 Gor Mahia yashoboraga kubona igitego cya gatatu, ku mupira Mieno yakase, Jacques Tuyisenge awuteye ukurwamo ku bw’amahirwe n’umuzamu Aishi Manula.

Ku munota wa 63 w’umukino Gor Mahia yongeye guhusha ubundi buryo, ku mupira Humphrey Mieno yateye, umuzamu Manula awukuyemo ugonga igiti cy’izamu urasohoka.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Railla Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta yahise yoherereza Gor Mahia ubutumwa bw’ishimwe.

Odinga yagize ati”Ndashimira Gor Mahia ku kuba yashoboye gutwara Sport Pesa Super Cup. Ndanashimira Simba kukuba yaritwaye neza. Ubu dutegereje kureba Gor Mahia icakirana na Everton kuri Goodson Park.”

Abafana ba Gor Mahia.
Abafana ba Simba bari babukereye gusa ikizere ari gike.
Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie bishimira igitego.
Jacques ku mupira
Kagere ni we wafunguye amazamu ku munota wa 05 w’umukino.
Kagere na Jacque.
Jacque Tuyisenge yitabwaho n’abaganga nyuma yo gukinirwa nabi na Erasto Nyoni.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger