AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kagame, Tshisekedi na Lourenço wa Angola bagiranye ibiganiro

Kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiranye ibiganiro n’umukuru w’iki gihugu Félix Antoine Tshisekedi ndetse n’umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço.

Ibi biganiro byibanze cyane ku ‘Kugarura amahoro mu karere no guteza imbere ubukungu bushingiye ku butwererane’.

Ibi biganiro by’ abakuru b’ ibihugu bitatu bibaye mu gihe, U Rwanda na Angola bisanganywe umubano by’umwihariko mu ngeri zirimo ibijyanye n’ingendo zo mu kirere, umutekano, ubutabera, imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.

U Rwanda na Kongo Kinshasa nabyo muri iki gihe bishishikajwe no guhindura amakuru bakagirana ubutwererane bugamije guteza imbere abaturage b’ ibihugu byombi, aho kugira ngo hagati y’ ibihugu byombi hakomeze kuvugwa cyane amakuru ashingiye ku bitero n’ intambara.

Kuva Perezida Tshisekedi yagera ku butegetsi hari ikintu kinini cyahindutse mu mubano w’ ibihugu byombi kitari ukuba abakuru b’ ibihugu byombi bagendererana gusa ahubwo sosiyete y’ indege mu Rwanda ‘Rwandair’ yatangije ingendo zerekeza mu mujyi wa Kinshasa.

Perezida Kagame na João Manuel Gonçalves Lourenço, bari muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo aho bitabiriye umuhango wo gushyingura umubyeyi wa Perezida Tshisekedi, Etienne Tshisekedi witabye Imana muri Gashyantare 2017.

Perezida Kagame yagiranye ibiganirio na Tshisekedi wa Congo na João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola

Twitter
WhatsApp
FbMessenger