AmakuruImyidagaduro

Justin Bieber yatangaje ko azasohora Album kuri Noheli nihagira abafana be nibura miliyoni 20 babimusaba kuri Instagram

Umuhanzi w’icyamamare ku isi mu kuririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo akaba n’umukinnyi wa Filimi ‘Justin Drew Bieber’ yatangaje ko yiteguye gusohora Album nshyashya muri uku kwa 12 kuri Noheli mu gihe haba hari abafana miliyoni 20 bamwandikiye kuri Instagram babimusaba.

Uyu musore w’imyaka 25 ufite ukomoka mu gihugu cya Canada ku munsi w’ejo nibwo yatangarije ku rukuta rwe rwa Instagram ko kuri Noheli y’uyu mwaka yiguye kuzasohora Album nshyashya mu gihe gusa haba habonetse abafana be bagera kuri miliyoni 20 babyanditse babimusaba dore ko afite abafana batari bake hirya no hino ku isi kuko ubu abarirwa abasaga miliyoni 120 bamukurikira ku rukuta rwa Instagram.

Ni nyuma y’uko abakunzi be benshi bakomeje kujya bamusaba ko yazabereka uwundi muzingo (Album) nibura muri uyu mwaka ariko akaba yaragiye atinda kubakorera ibyo bamusaba, ibi bikaba bijya gusa n’ibya mugenzi we Kanye West wayisohoye mu mpera z’iki cyumweru dusoje mu gihe nawe yari yaragiye ayikereza.

Mu magambo Bieber yanditse kuri Instagram yagize ati “Musangizanye ubu butumwa (shares), munakore ‘like’ nzahita mbona ubusabe bwanyu. Mu by’kuri najye ndi kubizirikana ariko ubwo bufasha bwanyu nibwo bugomba kuntera imbaraga zo kubikora.”

Justin Bieber yahoze akundana n’umuririmbyikazi Selena Gomez nyuma baza gutandukana ashakana bwa kabiri na Hailey Bieber basezeranira imbere y’Imana ndetse nyuma bajya no gusezeranira mu rukiko mu kwezi gushize kuri 30 Nzeri 2019, Bivugwa ko nanubu Selena Gomez agikomeza gushaka uburyo yongera gukurura uyu musore ukundwa na benshi kubera imiterere ye ngo bongere basubirane binyuze mu ndirimbo yagiye asohora nyuma y’uko Justin Bieber akoze ubukwe harimo nk’iyo yise “Lose You To Love Me”

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger